November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mu mwanya wo gutanga amaturo n’ibyacumi hatuwe Gerenade mu Kiliziya

YASUWE 115 

Nk’uko bisanzwe muri buri teraniro haba mu nsengero cyangwa muri Kiliziya habaho umwanya wo gutanga icyacumi n’amaturo nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri Malaki: 3:10 . Mu igihugu cy’ UBurundi muri Kiliziya Gatolika yo mu Ntara ya Kayanza , mu Majyaruguru y’igihugu abakristo batuye igisasu cya Grenade.

 

Pierre NKURUKIYE Umuvugizi w’igipolisi cy’ U Burundi yatangaje ko ibisasu bibiri bya Grenades byakuwe kuri Paroisse Musema iherereye ku musozi wa kiryama muri Komine Butangazwa mu Ntara ya Kayanza ibi byabaye kuwa gatatu taliki ya 26 Kamena 2019 saa kumi n’ imwe z’umugoroba.


Pierre NKURUKIYE Umuvugizi w’igipolisi cy’ U Burundi

Pierre NKURUKIYE ,Umuvugizi w’igipolisi cy`UBurundi yagize ati:”
Ibyo bisasu byatanzwe n’abakristo ubwo igihe cyo gutanga amaturo cyageraga bamwe batanga amaturo y’imyaka nk’ibishyimbo , ibijumba ….. bakaza gutura grenade bayishyize mu bishyimbo. Umuvugizi w’Igipolisi cy’U Burundi akaba yaratangaje ko ibyo bisasu byahise bishyikirizwa Igipolisi cyo muri Komini Butaganzwa hakaba haratangiye iperereza ngo hamenyekane ikibyihishe inyuma.