December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kuburirwa irengero kwa Miss Josiane Mwiseneza ngo ni uko yaba atwite?

YASUWE 70 

Aya ni amakuru muri iyi minsi arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga bihwihwiswa ko Miss Josiane Mwiseneza wambitswe ikamba rya ‘Miss Popularity’ (umukobwa wakunzwe na benshi), muri Miss Rwanda 2019 yaba atwite.

Kuri Instagram, thecatvevo250 yanditseho agira ati “Josiane Mwiseneza… akurikizaho akamenyetso kagaragaza umugore utwite n’utubazo tubiri”.

Kuri Facebook naho urahabona imvugo zica amarenga ko hari icyamubayeho nka Isonga Media bagize bati “#Fact Ese amakuru mashya ya #Mwiseneza_Josiane mwayamenye? Cyangwa tuyababwire!!!!!?”.

Mu gushaka kumenya ukuri kw’ aya makuru, twagerageje kvugana n’uhagarariye inyungu ze bakunze kwita ’Sunday’ atubwira ko atazi aho abo babivuga bakura ayo makuru.

Manager wa Miss Josiane yahakanye amakuru avuga ko atwite  

Mu murongo wa Telefoni Sunday abajijwe aho Mwiseneza yaba aherereye, ati “Ntabwo arimo  kuboneka kubera impamvu ze bwite”.

Biravugwa ko Miss Josiane yaba atwite

Abajijwe aho inkuru yo gutwita kwe yaba irimo kuva yagize ati “Sinzi urimo kubivuga aho yaba arimo kubikura ubwo, ahubwo ni we twakurikirana akatubwira iby’ayo makuru”.

N’ubwo avuga ibi nyamara na we avuga ko aya makuru bakomeza kuyumva mu matwi,  ariko ntibabikurikirane ngo kuko bazi ukuri kwabyo. Ati “Mwebwe impamvu mubikurikirana ni uko mutazi ukuri kwabyo”.

Manager wa Mwiseneza Josiane avuga ko ku giti cye yemeza ko aya makuru ari ibihuha, ati “Ntabwo ari byo, ku giti cyanjye nka Manager ntabwo aribyo kuko nta nda namupimye, nta gahunda namenye y’inda ya Josiane”.

Ku kuba atarimo kuboneka byo yibaza niba umukobwa wese utarimo kuboneka aba atwite, ati “Ese umukobwa wese utarimo kubone aba atwite, kuki batavuga ko ari Malariya, kuki batavuga ko yatembereye? Inda nicyo kintu cyoroshye kiri simple? Ni ibihuha”.

Yongeye kubazwa uburyo Mwiseneza Josiane yaboneka ngo agire icyo avuga kuri aya makuru yatumye benshi bacika ururondogora ku mbuga nkoranyamabaga, yagize ati: “Ntabwo wamubona. icyo cyo nakigusobanuriye ntabwo arimo kuboneka, ariko kuba atarimo kuboneka ntabwo biterwa n’uko atwite kuko n’abatwite baraboneka, ba Mama iyo batwite simbona hari n’abajya mu kabari na hehe, gutwita ntibituma umuntu ataboneka.

Abajijwe niba kutaboneka kwa Mwiseneza Josiane yaba arwaye, ati “Ntabwo arwaye ni impamvu ze bwite”.

Mwiseneza Josiane yabaye Miss Popularity w’ u Rwanda 2019 muri Mutarama 2019.