December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Apr Fc: Abakinnyi 16 b’ikipe ya Apr fc bamaze gusezererwa harimo nuwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

YASUWE 66 

 

Uwari kapitenri w’ikipe ya Apr FC nawe ari mu basezerewe.

Nyuma y’ uko ikipe ya Apr Fc imaze igihe kitari gito ititwara neza, Kuri iki gicamunsi ni bwo hasohotse itangazo risezerera abakinnyi 16 harimo nuwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.

Kuri uyu wa gatanu nibwo ubuyobozi bwa Apr Fc bwafashe umwanzuro wo gusezerere aba bakinnyi kubera umusaruro muke umaze iminsi ugararagara. ni ibintu bisa naho bitangaje gusezerera abakinnyi bangana gutya.

MU nama yabereye ku cyicaro cya APR FC iyobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj.Gen Mubaraka Muganga yaboneyeho gushimira cyane byimazeyo aba basezerewe umurava bagaragaje mu gihe bari bamaze muri APR FC.

ibatruwa yahawe abasezerewe

Ni ibaruwa yanditste mu rurimi rw’icyongereza.Iyi baruwa yasomwe na Maj.Gen Mubaraka Muganga. Ubuyobozi bw’ikipe ya Apr fc bwatangaje ko nyuma yizi mpinduka haratangazwa abakinnyi bagomba gusimbura aba basezerewe mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

 

Urutonde rw’abakinnyi basezerewe

Ni umwanzuro usa naho watunguye n’abakinnyi ubwabo. ibi bibaye mbere y’uko ikipe ya Apr Fc yitabira amarushanwa ya Kagame  Cup azatangira kuri 6, nyakanga,2019. Mu itsinda C Apr iherereyemo iri kumwe na  Proline FC, Green Buffaloes & Heegan FC. Apr Fc izatangira ikina na  Proline FC.

Urutonde rw’ abakinnyi basezerewe