November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma y’iminsi 10 Umupaka wa Gatuna ufunguye wongeye gufungwa kugeza igihe kitazwi

YASUWE 76 

Nyuma y’ iminsi 10y’igerageza yari yatanzwe ku ikoreshwa ry’umupaka wa Gatuna ku modoka nini ziva muri Uganda na Kenya, kuri uyu wa kane taliki ya 27 Kamena 2019 uyu mupaka wongeye gufungwa kugera igihe kitazwi.

 

Nta gihe kizwi cyatangajwe uyu mupaka usanzwe urangwa n’urujya n’uruza rw’imodoka uzongera gufungurirwa ku modoka nini (amakamyo), gusa hari amakuru avuga ko imirimo yo kuwubaka isigaye ishobora gutwara ukwezi kumwe.

Taliki ya 7 Kamena 2019, nibwo Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu Majyaruguru ufunguye by’agateganyo ku modoka nini, nyuma y’uko wari wafunzwe mu kwezi kwa Werurwe 2019 kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi (One Stop Border Post).

Uko gufungwa byatumye imodoka nini zakoreshaga uwo mupaka wa Gatuna zijya kuzenguruka zigakoresha umupaka wa Kagitumba n’uwa Cyanika, ibintu abacuruzi bo muri Uganda bavuze ko ari ukubera ibibazo bya politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rwo rwavuze ko uko gufunga umupaka by’agateganyo ku modoka nini, bwari uburyo bwo korohereza abakora imirimo yo kubaka umupaka.

Umupaka wa Gatuna wongeye gufungwa ku modoka nini

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) kivuga ko ubu iyo mirimo igenda neza n’uko yateguwe, abubaka bakaba barongerewe igihe ngo bakosore ibintu bicye, byagaragaye mu minsi umupaka wari ufunguye by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 10.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ishami rishinzwe abasora, akaba n’umuvugizi wa RRA, Drocella Mukashyaka, yavuze ko RRA itegereje inama izahabwa na RTDA ku kuba imirimo yo kubaka umupaka yararangiye.

Yagize ati “Twari twongeye gufungura umupaka wa Gatuna ku modoka nini mu gihe cy’igerageza ry’ibyumweru bibiri, hanyuma RTDA ikagenzura niba hari ibigomba gukosorwa mu myubakire, bigakosorwa.

Umupaka wa Gatuna uzafungurwa burundu ku modoka nini, nyuma y’uko ushyikirijwe Leta y’u Rwanda, gusa uracyakoreshwa n’ibinyabiziga bitoya”.

Yongeraho ko kuri ubu, imodoka nini zikomeza gukoresha umupaka wa Kagitumba na Cyanika, mu gihe imirimo yo kubaka igikomeje ku mupaka wa Gatuna.