December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uvuga ko namufshe kungufu “ntidukwiranye” – Perezida Trump

YASUWE 214 

Perezida wa  Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, arahakana ibyo aregwa ko yashatse gufata ku ngufu umunyamakuru Elizabeth Jean Carrollmu mu mwaka w’ 1990. Trump yagize ati “ntidukwiranye”.

Bwana Trump avuga ko uyu mukobwa Carroll “yabeshye cyane” ku byo amurega ko yashatse kumufata ku ngufu mu mangazini y’i New York.

Bwana Trump, yabwiye ikinyamakuru The Hill ati: “Ndabivuga muri aya magambo: Ubwa mbere, ntidukwiranye. Ubwa kabiri, ntibyigeze biba. Ntibyigeze biba, sawa?”

Uyu mukobwa Carroll w’imyaka 75 y’amavuko yatanze ayo makuru mu kinyamakuru New York Magazine ku wa gatanu taliki ya 21 Kamena 2019.

Mu biganiro yagiranye n’amateleviziyo CNN na MSNBC, uyu mukobwa asanzwe yandikira ikinyamakuru Elle yavuze ko agiye gushyiramo imbaraga kugira ngo Bwana Trump akurikiranwe.

Umukobwa Carroll abaye umugore wa 16 ureze Bwana Trump ko yamufashe ku ngufu. Bwana Trump we akaba ahakana ibyo aregwa byose.

None Elizabeth Jean Carroll amurega iki?

Avuga ko ibyo byaba byabereye mu mangazini ya Bergdorf Goodman iri Manhattan mu mpera z’umwaka w’ 1995 cyangwa mu ntango z’ 1996, mu gihe abo babiri bahuriraga muri iyo mangazini barimo guhaha.

Bwana Trump ngo yaba yamusabye ko yamuha impanuro mu gihe yari arimo agurira imyenda undi mugore, hanyuma akomeza kumuhata amusaba ko yabanza akayigera.

Avuga ko mu gihe bari mu byumba bipimiramo, Bwana Trump yamusimbuye  ahita amwegeka ku rukuta ashaka ku mufata ku ngufu.

Umukobwa  Carroll asanzwe yandika inkuru yitwa “Ask E. Jean” muri icyo kinyamakuru kuva mu mwaka wa 1993, avuga ko yashoboye kumwikura “habaye urugamba rutoroshe”.

Bwana Trump yasubije iki?

Avugana n’ikinyamakuru The Hill mu biro by’umukuru w’igihugu, Maison Blanche, Bwana Trump yamaganiye kure ibyo aregwa, byitezwe kuba biri mu gitabo cy’umukobwa Carroll cyitwa What Do We Need Men For? A Modest Proposal, (Abagabo dukenereye iki abagabo? Intererano ntoya), kigiye gusohoka.

Yarahakanye ko atanazi uwo mukobwa Carroll, n’ubwo yafotowe ari kumwe nawe mu kinyamakuru New York Magazine iruhande rw’ibirego.

Yagize  ati: “Uwo mugore ni birababaje kubona abantu bashobora kuvuga ibintu nk’ibyo”.

Kuva iby’umukobwa Carrol bitangiye kumenyekana, bubaye ubwa gatatu ahakana ibyo birego, Bwana Trump akamushinja ko “ari uko agerageza kumenyekanisha igitabo cye gishya” kandi ko “akwirakwiza ibinyoma” nk’uko tubikesha Reuters.

Avuga kubyavuzwe na Bwana Trump ahakana ibyo aregwa n’impamvu yavuze ko badakwiranye, umukobwa Carroll yabwiye CNN ati: ” Ndabyuumva ko ntakwiranye nawe”.

Mu mwaka wa 2016, Bwana Trump yavuze amagambo nk’ayo igihe yaregwaga n’undi, Jessica Leeds, avuga ko yamukuyakuye bari ku kibuga cy’indege mu myaka ya za1980.