December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uburwayi bw’amaso bwatumye Urukiko rutumva ubujurire bwa Lt Joel Mutabazi

YASUWE 109 

Urukiko rw’ubujurire ntirwashoboye kumva ubujurire bwa Lt Joel Mutabazi kubera uburwayi bw’amaso avuga ko butamwemerera gusoma.

Muganga ukurikirana Mutabazi yemeje ko akeneye indorerwamo ariko kugeza ubu akaba atarazibona.

Abandi bantu umunani baregwa mu rubanza rumwe bo bakomeje kwiregura.

Uwitwa Aminadab Ndayambaje avuga ko yari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC), ritavuga rumwe na leta, muri kamwe mu duce twa Uganda.

Muri 2014, urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo kurema imitwe y’abagizi ba nabi n’iterabwoba.

Mu bujurire bwo kui uyu wa kabiri taliki ya 25 Kamena 2019, Bwana Ndayambaje yavuze ko yemera ibyaha byose n’ubwo yari yahakanye bimwe mu rukiko rwa gisirikare.

Undi witwa Schadrack Numvayabo we yabwiye urukiko ko yari umukangurambaga w’ ishyaka rya RNC mu turere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Uyu mugabo wigaga muri Kaminuza y’U Rwanda igihe yafatwaga, ngo yari yahawe inshingano zo gushushanya amakarita yerekana uduce dutandukanye tw’igihugu ndetse akanashakisha abayoboke.

Cyakora ngo n’ubwo yabyemeye mu magambo ntiyigeze abishyira mu bikorwa.

Avuga ko afungiye mu cyumba cya 1/1,8m

Mutabazi wahunze u Rwanda mu 2011 ari umusirikare nk’uko biri mu byo aregwa, yafatiwe muri Uganda mu 2013 yoherezwa mu Rwanda. Mu maburanisha yabanje kuvuga ko yashimuswe.

Muri Uganda hari kuburanishwa urubanza rw’abantu barimo n’abasirikare baregwa kugira uruhare mu kumushimuta no kumwoherereza u Rwanda.

Mu ijwi ridasohoka neza, Mutabazi yabwiye umucamanza ko mbere yo kubuna ubujurire bwe afite inzitizi zigomba kubanza kuvanwa mu nzira.

Yavuze ko arwaye cyane kuko afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe mu cyumba gito cyane cya metero imwe kuri imwe na 80, kitagira idirishya kandi kitinjiza umwuka uhagije.

Kubwe ngo akwiye kuvanwa mu kato agafungirwa muri gereza ya gisirikare ku Mulindi nk’uko bigenwa n’urukiko.

Yavuze ko abamuvura bamuha imiti y’uburwayi bwe igihe cyarenze kandi ngo n’iyo ageze kwa muganga ntiyemererwa kuvuga uburwayi bwe yisanzuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kujurira kwa Mutabazi nta shingiro gufite kuko avurirwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, gusa bwemeje ko ibyo avuga ko afunze nabi butari bubizi.

Lt Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’abasirikare barinda umukuru w’igihugu, Paul Kagame, ni we ufatwa ‘nk’ukuriye’ iri tsinda ry’abantu icyenda baregwa.

Mutabazi ni na we wahawe igihano kinini cy’igifungo cya burundu muri 2014 n’undi wahamijwe ibyaha witwa Nshimyimana Joseph na we wahawe igihano nk’iki.

Mutabazi icyo gihe yaburanaga nta munyamategeko afite.

Yahamijwe ubwicanyi n’umugambi wo gushaka kugirira nabi perezida Paul Kagame.

Mu gisa no kutishimira ibihano yahawe, Mutabazi yabwiye umucamanza wamukatiye ati ”Imana ibahe umugisha”.