December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CAN 2019: Uburundi bwatsinzwe na Nigeriya 1/0 ku mukino wa 1

YASUWE 68 

Nigeria iheruka gutwara Igikombe cya Afurika mu 2013, yatangiye neza urugamba rwo gushaka uko yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kane, aho yatsinze u Burundi buryitabiriye bwa mbere igitego 1-0 mu mukino wabimburiye iyindi mu itsinda B muri CAN 2019 irimo kubera mu Misiri.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Kamena 2019, wabereye mu Mujyi wa Alexandria.

Ikipe ya Nigeria imaze kumenyera iri rushanwa dore ko iri kurikina ku nshuro ya 17, ni yo yabanje kubona uburyo bwiza ku munota wa 13 ubwo umunyezamu Jonathan Nahimana yagaruraga umupira wari utewe n’umutwe na Ebere Onuachu.

Nyuma y’amasegonda make, u Burundi na bwo bwabonye uburyo bwiza kuri Amissi Cédric wateye ishoti rikomeye nyuma yo guherezwa umupira na Bigirimana Gaël, ufatwa n’umunyezamu wa Nigeria, Daniel Akpeyi.

Odion Ighalo winjiye mu kibuga asimbuye, ni we watsindiye Nigeria

Intamba mu Rugamba z’u Burundi zakinaga umukino wazo w’amateka, wa mbere mu Gikombe cya Afurika, zongeye kubona ubundi buryo ku munota wa 36, Frédéric Nsabiyumva ateye umutwe umupira wari uvuye Nahimana Shassir, ukubita umutambiko w’izamu rya Nigeria.

Abarundi bashoboraga guhabwa penaliti ku mupira Amissi Cédric yateye ari mu rubuga rw’amahina rwa Nigeria ugakorwa n’umukinnyi, ariko ntacyo byatanze kuko umusifuzi yabyirengagije ndetse n’ikoranabuhanga rya VAR ntiryitabazwa kuko rizatangira gukoreshwa muri ¼.

Nigeria yishimira intsinzi y’ igitego 1 yatsinze Uburundi

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, Olaoluwa Aina wari uhawe umupira na Alex Iwobi, yawutanze n’agatsintsino kuri Odion Ighalo maze uyu atera mu yindi nguni umunyezamu w’u Burundi atari arimo, Nigeria ibona igitego cyabaye ikinyuranyo muri uyu mukino.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye Guinée yahabwaga amahirwe menshi, inganyije na Madagascar ibitego 2-2.

U Burundi buzagaruka mu kibuga ku wa Gatatu buhura na Madagascar mu gihe Nigeria izahura na Guinée.

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe imikino itatu, aho Maroc na Namibie zo mu itsinda D zikina saa 16:30 mu gihe mu itsinda C, Sénégal ikina na Tanzania guhera saa 19:00 naho Algérie ikine na Kenya zigacakirana saa 22:00.