December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umunyamakuru Iyaremye Yves yambitse umukobwa impeta asezerana n’undi musore

YASUWE 52 

Umukobwa wari uherutse kwambikwa impeta ihamya urukundo n’umunyamakuru wa Imvaho Nshya witwa Iyaremye Yves, yahise azezerana n’undi musore witwa Bernard, uyu munyamakuru akaba ashimangira ko ibyamubayeho byagizwemo uruhare n’imiryango.

Umukobwa witwa Mutimukeye Joselyne bakunda kwita Cadeau, taliki 11 Gicurasi 2019 nibwo yasohokanye na Iyaremye Yves amutembereza ku mazi ku Kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu, umusore atera ivi asaba uyu mukobwa kuzamubera umugore undi nawe arabimwemerera.

Iyaremye Yves yagiye kwereka Mutimukeye umuryango, yabashyiriye impano

Yves Iyaremye ufatanya akazi ko kuba ari umunyamakuru no kuba umukinnyi wa filime, guhuza ako kazi kombi byatumye hari ababanje gukeka ko iby’ayo mafoto atera ivi byaba ari filime bakinaga, ariko uyu munyamakuru ashimangira ko iby’urukundo rwabo byari bikomeye ndetse ko banateganyaga kuzabana nk’uko umukobwa yari yabimwemereye.

Mutimukeye Joselyne yasezeranye mu mategeko na Bernard

Taliki 27 Gicurasi 2019, nibwo Mutimukeye yahise asezerana imbere y’ amategeko n’undi musore witwa Bernard, ndetse taliki 31 Kanama 2019 nibwo Mutimukeye na Bernard bazasezerana imbere y’ Imana, nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa izaba taliki 18 Kanama 2019.

Hari bamwe mu bazi Mutimukeye batangarije rwandanews ko umubyeyi w’uyu mukobwa yamenye amakuru ko umukobwa we yambitswe impeta na Yves, akigamba ko uko bizagenda kose azabana n’undi musore bahoze bakundana witwa Bernard, kuko ngo ari we umuryango wamuhitiyemo.

Indangaminsi y’ ubukwe bwa Mutimukeye Joselyne na Bernard

Iyaremye Yves nawe avuga ko gutandukana n’uyu mukobwa byatewe no kuba umuryango w’umukobwa utarishimiye urukundo rwabo, ugashaka ko umwana wabo yazabana n’undi musore umuryango we wamuhitiyemo. Uyu bagiye kubana ngo bigeze gukundana cyera bakiri mu ishuri.