December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bishop Gashumba Steven wa Rwanda For Jesus yashatse undi mugore nyuma yo gutandukana na Pastor Frida

YASUWE 76 

Bishop Gashumba Steven umushumba mukuru w’itorero Rwanda For Jesus ryigeze kwamamara cyane muri iki gihugu dore ko ryari rinafite Worship Team ikunzwe cyane mu Rwanda, kuri ubu yamaze gushaka undi mugore nyuma y’igihe kinini akoze Divorce.

Hari amakuru avuga ko Bishop Gashumba Steven yamaze gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda nyuma y’igihe kinini (imyaka irenga 5) atandukanye n’umugore we Pastor Frida Gashumba kuri ubu na we wamaze gushaka undi mugabo w’umuzungu babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya makuru akomeza avuga ko Bishop Gashumba n’uyu mukunzi we mushya witwa Murekatete bazasezerana imbere y’Imana taliki 06/07/2019. Bishop Gashumba akoze ubukwe nyuma y’imyaka 2 agarutse mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yamaze imyaka isaga 6 anahakorera umurimo w’Imana.

Bishop Gashumba yemeye kuba umugabo wa Murekatete mu buryo bwemewe n’amategeko

INCAMAKE Y’AMATEKA YA BISHOP GASHUMBA STEVEN NA RWANDA FOR JESUS

Bishop Steven Gashumba azwi nk’umwe mu bapasiteri bazanye mu Rwanda ububyutse bw’amatorero y’Abavutse ubwa kabiri (Born Again) ayo abenshi bakunze kwita ‘ama churches’. Akiba mu Rwanda mu myaka 10 ishize cyane cyane nyuma gato yo gushaka, Bishop Gashumba yari akunzwe bikomeye. Ni umwe mu bapasiteri bakunzwe ku rwego rwo hejuru na cyane ko afite impano ikomeye yo kubwiriza, ndetse abo muri icyo gihe bavuga ko yari afite izina rikomeye kurusha iryo Apotre Dr Gitwaza na Apotre Masasu bafite kuri ubu.

Icyo gihe Rwanda For Jesus yari mu mavuta y’ububyutse aho yabyaye abakozi b’Imana batandukanye baje nabo gufungura amatorero yabo. Yavuze ubutumwa bwiza mu mujyi wa Kigali cyane cyane muri Kicukiro benshi biganjemo urubyiruko rw’abasore n’inkumi bakira agakiza. Si ibyo gusa ahubwo worship team (Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana) yo mu itorero rye yari ifite abaririmbyi b’abahanga n’abacuranzi bari bazwi cyane ndetse bamwe muri bo baje kuvamo aba Producers beza muri iki gihugu by’umwihariko iyi worship team yanditse amateka yo kuba worship team ya mbere yashyize hanze album yari iriho indirimbo zikunzwe cyane.

Murekatete asezerana mu mategeko na Bishop Steven Gashumba

Bishop Gashumba Steven yaje gutandukana n’umugore we Pastor Frida Gashumba nawe ufite impano ikomeye yo kubwiriza. Umugore we Pastor Frida yaje gushaka undi mugabo nk’uko twabivuze haruguru. Bishop Gashumba Steven yakomeje umurimo w’Imana akorera muri Amerika ibiterane bikomeye by’amasengesho, bibera benshi umugisha.

Hagati aho ariko itorero Rwanda For Jesus ryo mu Rwanda, yari yarisigiye Bishop Jimmy Muyango waje gushinjwa gushaka kurimwiba dore ko bivugwa ko yahise arihindurira izina akaryita Rwanda For Jesus-Potter’s Hand Ministry. Byaje gufata indi ntera habaho kudahuza hagati ya bamwe mu bakristo ba Rwanda For Jesus n’umushumba Jimmy Muyango, bituma abakristo batari bacye bajya mu yandi matorero atandukanye bitewe n’ibibazo bagiye bagirana n’umuyobozi birimo no kunenga imikorere idahwitse yaburangaga.

Byarangiye Pastor Jimmy Muyango atangije mu buryo byeruye itorero ryitwa Potter’s Hand Ministry, bamwe baramukurikira, abandi barasigara, abandi bajya mu yandi matorero. Rwanda Fos Jesus yahise iyoborwa na Pastor Gerald Gasangwa akomeza kureberera iri torero kugeza ubwo Pastor Gashumba Steven yagarutse mu Rwanda tariki 11 Kamena 2017.

Ubwo yari agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 6 yari ishize aba muri Amerika, yasanganiwe i Kanombe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo abahanzi nka Alice Tonny, Diana Kamugisha, Producer Nic Mucyo Israel, Bishop Samedi Theobald n’abandi. Kuri ubu rero amakuru agera ku INYARWANDA ni uko benshi mu bakristo bari baravuye muri Rwanda For Jesus bamaze kugaruka, ubu muri iri torero hakaba hari ububyutse bukomeye nyuma yo kugaruka kw’umushumba wabo Bishop Gashumba Steven.