December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CAN 2019: Hakenewe ibiruhuko 4 mu mukino kugirango abakinnyi bafate icyo kunywa

YASUWE 70 

Ishyirahamwe rirengera inyungu z’abakinnyi rivuga ko muri buri mukino w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN) cyaraye gitangiye mu Misiri, hakwiye kujya habamo ibiruhuko bine abakinnyi bakagira icyo banywa cyo kugabanya ubushyuhe kubera ibihe by’ikirere “biruhije mu buryo burenze urugero”.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yo, bijyanye n’amabwiriza y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, iteganya ibiruhuko bibiri muri buri mukino.

Ariko iri shyirahamwe Fifpro rirengera inyungu z’abakinnyi ryo rirashaka ko icyo gihe gikubwa inshuro ebyiri.  Biteganyijwe ko ubushyuhe mu Misiri muri iki gihe cy’imikino ya CAN buzagera kuri dogere 40C.

Kubera ubushyuhe bwinshi harifuzwa ibiruhuko 4 mu mukino

Ishyirahamwe Fifpro rigira riti: “Ubuzima n’umutekano by’abakinnyi bigomba kuza imbere y’ibindi byose”.

“Buri mukino wose ukinwe mu bushyuhe burenze dogere 34C, biba bivuze ko hari ibyago byinshi cyane byo gukomereka kubera ubushyuhe”.

Byiyongera ku mabwiriza ya CAF yo gutanga ibiruhuko byo gufata icyo kunywa nk’amazi n’ibindi byo kugabanya ubushyuhe ku munota wa 30 n’uwa 70 w’umukino, Fifpro isaba ko abakinnyi bakwiye no kuruhuka ku munota wa 15 no ku wa 60 wa buri mukino.

Irindwi mu mikino yo mu matsinda, irimo n’ufungura iri rushanwa Misiri yaraye itsinzemo Zimbabwe igitego 1-0, irabera ku murwa mukuru Cairo, i Alexandria no muri Suez – ahantu hatatu mu hashyuha cyane kurusha ahandi muri iki gihugu.

Ikiruhuko cya mbere cyemewe na FIFA cyo kugabanya ubushyuhe cyabaye mu mikino y’igikombe cy’isi yabereye muri Brezili mu mwaka wa 2014, mu mukino wa kimwe cy’umunani wahuje Ubuholandi na Mexique.

Ariko gahunda y’ikiruhuko nk’icyo yari yarabanje kwangwa mu gikombe cy’isi cyo muri 2002 cyabereye mu Buyapani no muri Koreya y’epfo, ndetse habayeho n’ibibazo by’ubushyuhe mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1994 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.