December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CAN 2019: Nubwo Salah ariwe wahabwaga amashyi kurusha Umuyobozi w’Igihugu Al-Sissi, Trezeguet niwe wahaye Misiri itsinzi

YASUWE 86 

Abakinnyi ba Zimbabwe baranzwe n’indirimbo n’imbyino mbere y’umukino aho bavuye kuri Hotel bacumbitsemo baririmba banabyina kugirango biyibagize Stress yo gukina n’igihangange Misiri cyari kiri imbere y’abafana 74000, ubu nibwo buryo bahisemo kandi bwabafashije cyane kuko Misiri byayigoye cyane gutsinda, Salah niwe wariwitezwe cyane ibi byatumye abakinnyi bakina inyuma ku ruhande rwa Zimbabwe batamuha agahenge nubwo yagerageje kubaca murihumye ku munota wa 10 n’uwa 13 asanga Sibanda umuzamu wa Zimbabwe arikanuye umukino wari ku rwego ruringaniye, ukaba witabiriwe n’umukuru w’igihugu cya Misiri Abdel Fattah al-Sissi, wahawe amashyi make ugereranyije n’ayahabwaga Salah, ku bushyuhe bwa 31°, byabasabye gutegereza umunota wa 41 ngo Trezeguet afungure amazamu

Trezeguet niwe watsinze igitego cya mbere k’umukino wafunguye irushanwa ry’igikombe cya Afurika cyitabiriwe n’ibihugu 24 bwa mbere mu mateka

Trezeguet niwe watsinze igitego cya mbere CAN 2019
Ntagitangaje ko Trezeguet ariwe watsindiye Misiri, kuko ntakabuza Salah yagombaga gucungirwa hafi n’abakinnyi b’inyuma ba Zimbabwe, ku bufatanye na Ashraf, Mahmoud Hassan uzwi ku kabyiniriro ka Trezeguet utarucunzwe cyane n’abamyugariro ba Zimbabwe yafunguye amazamu aturutse iruhande rw’ibumoso, Sibanda yisanga ahindukiye kureba murushundura rwe, Zimbabwe yacungiraga ku bakinnyi bayo 3 aribo Billiat, Mushekwi, na Musona yagerageje gusatira izamu gusa ntacyo byayimariye kuko umukino waje kurangira ku gitego kimwe ku busa, ku munota wa 80 Trezeguet wabaye intwari y’umunsi wa mbere w’irushanwa yasimbujwe ku itariki 26/06/2019 saa ine z’ijoro nibwo Misiri izongera gukina, ikazahura n’igahangange Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC)

Uyu munsi kwa Gatandatu, itariki 22/06/2019
RD CONGO iracakirana na OUGANDA, saa munani (14h30 ) i Kairo
NIGERIA irahura n’UBURUNDI, saa Kumi n’imwe (17h) Alexandrie
GUINÉE iraza kwipima imbaraga na MADAGASCAR, saa mbili (20h) Alexandrie