December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CAN 2019: Abakinnyi bakiri bato batanga icyizere muri iri rishanwa

YASUWE 102 

• Wilfred Ndidi (Imyaka 22, Nigeria)
Ku myaka 22 gusa, umukinnyi wo hagati ufasha ab’inyuma Wilfred Ndidi ukomoka muri Nigeria, yujuje imyaka 3 muri Leicester, amaze kuba igihangange, yinjiye muri Leicester avuye muri Genk muri 2016 aje gusimbura N’golo kante, yahamagawe bwa mbere muri 2015 mu ikipe ya Nigeria, ubu amaze guhamagarwa inshuro 25, azwiho ubuhanga bwo gukinisha umutwe, akaba na none azwiho kugarura imipara yateza ibibazo, yatowe inshuro 2 kuba umukinnyi mwiza uzi kugarura imipira mu Bwongereza

• Youcef Atal (Imyaka 23, Algérie)

Youcef Atal, ifoto yafashwe mukwa kane 2019

Yageze mu ikipe ya Nice muri uyu mwaka,umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yabaye umwe mu bakinnyi batunguranye muri shampiyona y’ubufaransa, akaba amaze gutsindira Nice ibitego 6, akaba yarahamagawe bwa mbere mu mwaka wa 2017 kuva icyo gihe amaze kuyikinira imikino 10 gusa, akaba ashakishwa n’amakipe akomeye mu burayi, uyu ukaba ubaye umwanya mwiza kuri we wo gukomeza kwigaragaza muri iri rushanwa

• Maxwell Cornet (Imyaka 22, Côte d’Ivoire)
Rutahizamu w’ikipe ya Olympique lyonnais yagize sezo mbi cyane uyu mwaka, akaba yaranakinishwe gake gashoboka uyu mwaka, aho amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino ibiri yabahuje na Man City mu mikino y’amakipe yabaye ayambere iwabo (Champions League), akaba ataragaragaye mu mikino myinshi ya Shampiyona y’u Bufaransa, akaba yaratsindiye ikipe ye ibitogo 6 atanga n’imipira 3 yavuyemo ibitego, akaba afite ubushobozi bwo gufasha ikipe ye buri gihe igeze mu mahina

• Amadou Diawara (Imyaka 21, Guinée)
Ku myaka 21, yujuje imyaka 3 akinira Napoli yo muri serie A mu Butaliyani, akaba yarigaragaje nku mukinnyi mwiza wo hagati asatira, azwiho kugira amayeri menshi mu kibuga nubwo atakinishijwe cyane na Carlo Anceloti, ntibibuza amakipe akomeye nka Atletico Madrid na Milan Ac kumushakisha, Amadou Diawara yashoboraga guhamarwa mu ikipe y’igihugu cy’ubutaliyani gusa aza guhitamo gukinira Guinee akaba amaze guhamagarwa 3 kuko yemeye gukinira Guinee umwaka ushize

• Achraf Hakimi (Imyaka 20, Maroc)

Umunya maroc Achraf Hakimi mu gikombe cy’isi 2018 cyabereye mu Burusiya

Real Madrid yatije Achraf Hakini muri Borussia Dortmund, ntakuzuyuza yahise yigaragaza mu ikipe yatijwemo, kuburyo yahise afata umwanya ntakuka mu ikipe aho akina inyuma ku ruhande rw’iburyo kuburyo umwe mu bakinnyi bigeze kubica bigacika wanatwaye Balon D’or Lothar Matthaus yameza ko ari we mukinnyi mwiza ukina ku ruhande rwiburyo muri shapiyona y’Ubudage, yahamagawe bwa mbere mu ikipe ya Maroc mu 2017, akaba yaranakinnye igikombe cy’isi cyabereye mu burusiya umwaka wa 2018, akaba yaragaragaje ubuhanga bukomeye kandi agakoresha imbaraga, ukurikije imikinire ye, ntagushidikanya azaba umukinnyi mwiza uzagirira akamaroi ikipe y’igihugu cya Maroc

• Ismaïla Sarr (Imyaka 21, Sénégal)
Rutahizamu wa sénégal yagize sezo nziza uyu mwaka mu ikipe ye ya Stade Rennais, ubu hakaba hari amakipe menshi amushaka, ariko ubuyobozi bwa Renne bwanze kumutanga munsi ya miliyoni 50 z’amafaranga akoreshwa mu burayi (Euros), Ismaila Sarr agiye gukina igikombe cy’afurika inshuro ya 2, kubera imyaka ye uyu mukinnyi aracyafite byinshi akosora cyane cyane mbere y’izamu, gusa kubera imikinire ye yihuta cyane kandi akaba azi kuvunda cyane ibi bizateza amakipe bahanganye amananiza.
Tubitege amaso gusa mwibuke ko ari abo tutavuze hano bashobora kwigaragaza cyane kurusha naba.