December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Donald Trump yatangiye kwiyamamariza manda ya 2

YASUWE 114 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Kamena 2019, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri ibikorwa byabereye mu mujyi wa Orlando no muri leta ya Florida, imwe mu ma leta atagira aho ihagaze mu gushyigikira iri shyaka  cyangwa irindi iryo ariyo ryose.  Yahahereye kuko Leta ya Florida yamuhaye amajwi menshi mu 2016.

Mu gihe yishingikirije  kubyo yakoze nk’ubukungu bwateye imbere n’umutekano ku mipaka, Trump kandi yaneguye abo atavugarumwe bo mu ishyaka ry’ abademokrate kuba intagondwa zagerageje kumusenya hamwe n’umuryango we.

Amakuru dukesha AP  akomeza avuga ko Perezida Trump yishingikirije kandi no ku misoro yazamuye kubijyanye n’ibicuruzwa byinjira mu gihugu, atibagiwe no gutunga urutoki ibinyamakuru hamwe n’abademokrate kuba bagize ikibazo cy’Uburusiya imvugo yabo y’ibihe byose hamwe n’ibindi bibazo byaranze ubutegetsi bwe.

Perezida wa Amerika Donald Trump

Mu gutangiza ku mugaragaro ibyo bikorwa byo kwiyamamaza, Trump yari yaherekejwe n’umufasha we  Melania Trump hamwe n’icyegera cye  Mike Pence nawe ari kumwe n’umufasha we.