December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Michel Platini wayoboye UEFA muri yombi akekwaho ruswa

YASUWE 69 

Michel Platini wigeze kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi UEFA, yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Kamena 2019 i Paris, aho akurikiranywehoibyaha bya ruswa mu igenwa ry’uko Qatar ariyo izakira igikombe cy’Isi cya 2022.

Platini w’imyaka 63 y’amavuko afungiye mu Biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa i Nanterres mu Mujyi wa Paris.

Platini yayoboye UEFA mu gihe cy’imyaka 8. Kuva mu 2015  yafatiwe ibihano n’Akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire byo kutongera kugaragara ku bibuga.

Mu bandi barimo gukorwaho iperereza kuri ibi birego, harimo na Claude Gueant wahoze ari Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy nk’uko tubikesha Gulf news.

Platini yafatwaga nk’umwe mu bantu bakomeye mu mupira w’amaguru I Burayi, ndetse yabaye umukinnyi w’ikirangirire mu myaka ya 1980. Yaje guhamywa n’ibyaha byo kwakira amafaranga adakwiriye yahawe na Sepp Blatter wayoboraga FIFA angana n’ama-pound miliyoni 1.6.