December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ghana: Asamoah Gyan yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gusezera mu ikipe y’igihugu mbere y’uko igikombe cy’ afurika gitangira

YASUWE 58 

 

Asamoah Gyan yongye guhamagarwa mw’ ikipe y’igihugu.

Uyu  rutahizamu kuwa mbere yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yo kutumvikana n’umutoza w’ikipe y’igihugu Ghana Kwasi Appiah ku cyemezo cyo kumuvana ku mwanya wa captain.

K’umunsi wo kuwa kabiri perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yamusabye ko yagaragara kurutonde rw’abazitabira iri rushanwa ribura iminsi mike ngo ritangire mu gihugu cya misiri.

Gyan yavuze ko “yemeye  ubusabe bwa perezida kndi ko yiteguye irushanwa” .

“yongeyeho kandi ko ubusabe bwa perezida atari ubwo kwirengagiza … Nakiriye ubusabe bwa nyakubahwa Nana Addo Dankwa Akufo-Addo , kandi nzagaragara mu ijonjora rizakorwa n’umutoza  Kwasi Appiah”

Amakuru dukesha thenational yatangaje ko biteguye kandi ko abakinnyi bose bameze neza ntamvune zagaragaye mu myiteguro.

Iri rushanwa , bwa mbere mu mateka ryaraguwe rigera ku bihugu 24 bizaryitabira kuri 21 z’ukwezi kwa gatandatu.ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba ryitabiriwe n’ibihugu 16.

Black Stars iri mu itsinda rya  F aho iri kumwe na Cameroon, Benin na Guinea-Bissau.

Gyan ubwo yabazwaga ni ikinyamakuru orangefootballclub kuhaza he muri Black stars yabasubije agira ati“Nzi neza ko ntazakinira ikipe ikipe y’igihugu igihe cyose  kandi ko umunsi uzagera nkavuga nti murabeho”.

Asamoah Gyan kuri ubu arabarizwa mu gihugu cya trukiya mu ikibe ya Kayserispor.

Gyan niwe uyoboye abandi gutsinda ibitego byinshi muri Ghana aho afite ibitego 51 mu mikino 106 yagaragayemo mu kipe y’igihugu.

Yagaragaye mu gikombe cy’isi inshuro eshatu, in 2006, 2010 no mu 2014.