December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

USAID yahaye u Rwanda inkunga izarufasha mu Buzima n’ Ubuhinzi

YASUWE 81 

Kuri iki cyumweru taliki ya 16 kamena 2019, Perezida Paul Kagame yakiriye Mark Green Umuyobozi wa USAID uri mu Rwanda mu runzinduko rw’akazi arimo kugirira mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Mozambique.

Mu biganiro bagiranye byibanze  ku bufatanye bw’uwo muryango na Guverinoma y’u Rwanda, ukaba wanateye inkunga u Rwanda mu bikorwa by’ ubuzima ndetse n’ ubuhinzi.

Mu itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko Perezida Kagame na Green baganiriye ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na USAID n’imigambi uwo muryango ufite yo guhindura imikoranire yawo n’ibihugu ukorana nabyo.

Mu rwego rw’ubuzima, ikigega USAID cyahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 32 z’Amadolari ya Amerika (angana na Miliyari 29 z’Amafaranga y’u Rwanda), agamije kunoza itangwa rya serivisi nziza z’ubuzima, cyane cyane mu kwirinda no kuvura Virusi itera SIDA na Malaria.

Mu buhinzi, binyuze mu mushinga Feed the Future-Rwanda Hinga Weze, USAID yageneye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 11 z’Amadolari ya Amerika (angana na Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda) agamije gufasha abahinzi bahinga ku buso buto kongera umusaruro.

Uyu mushinga ukorera mu turere icumi ari two: Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke na Rutsiro.

Indi mishinga iterwa inkunga na USAID irimo uwitwa ‘Twiyubake’ ugamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage. Biteganyijwe ko uyu mushinga Twiyubake uzahindura imibereho y’abaturage babayeho nabi bo mu miryango ibihumbi 50, bo mu turere 12 ari two: Muhanga, Kamonyi, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Ruhango, Rwamagana, Kayonza, Rulindo, Gakenke, Kicukiro and Nyarugenge.

USAID itera inkunga n’indi mishinga nka ‘Turengere Abana’ na ‘Gimbuka’ iyo mishinga ikaba yita ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Perezida Kagame na Mark Green baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na USAID ndetse n’imikoranire mishya ya USAID n’ibihugu bakorana hagamijwe kongera umusaruro uganisha ku kubifasha kuva ku mfashanyo z’amahanga, intego iri mu zo u Rwanda rwiyemeje, muri gahunda yarwo yo kwigira.

AMAFOTO: Village Urugwiro