December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tumenye imwe mu migani migufi yavugaga k’uruhare rw’umugore mu muryango

YASUWE 126 

Imwe mu migani migufi yavugaga k’uruhare rw’umugore mu muryango nyarwanda ndetse n’ibisobanuro byayo.

1.Ukurusha umugore akurusha urugo : Hano ijambo ry’ingenzi ni urugo. Mu Kinyarwanda “urugo” bivuga ubushobozi. Ubushobozi mu bintu (ubutunzi n’imyaka) no mu maboko. Amaboko bivuga abana n’inshuti. Mu gisobanuro cyawo cya mbere, uyu mugani uragaruka ku kamaro gakomeye umugore agira mu kubaka urugo.
Mu gisobanuro cya kabiri uyu mugani uvuze ko umugore ari umusingi w’urugo. Kugira ngo ugere kure ugomba kwitegura. Inzu kugira ngo irambe igomba kuba ifite umusingi ukomeye.

2.Urusha Nyina w’umwana imbababazi aba ashaka kumurya : Uyu mugani urumvikana neza. Bivuze ko nyina w’umwana akunda umwana we kurusha uwabyiyitirira wese. Nta kiruta nyina ku mwana, aka ya ndirimbo ngo “Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”

3.Urumbije umugore ntasarura umwana : Bivuga ko iyo umubyeyi w’umugore atitwaye neza, abana be nabo barangirika, bakabura uburere bwiza. Uyu mugani ugaragaza uruhare umugore afite mu burere bw’ibanze bw’umwana.

4.Urugo iyo rugututse ukarusubiza urarusenya : Hano urugo bivuze umugore. Ibindi birumvikana. Aha uyu mugani wibutsa abagabo kwitwararika ku bagore babo no kubihanganira kuko aribo urugo rushingiyeho. Iyo bitagenze gutyo urugo nyine rurasenyuka.

Abagore mu Rwanda rwo hambere

5.Umugore agira inzara ntagira inzigo : Ubundi inzigo ni inzika cyangwa urwango rudashira. Uyu mugani usobanura ko umugore agira impuhwe kandi ashobora gutanga imbabazi ku buryo bworoshye. Ikindi ni uko iyo yakunze ntakimutangira, kabone niyo uwo yakunze yaba akomoka mu muryango ufitanye inzigo n’uwe.

6.Mwa mwari ava mwa nyina : Uyu mugani uvuze ko imico myiza y’umugeni ayihabwa cyane cyane na nyina umubyara. Uyu nawo ugaragaza ko umugore ariwe utanga uburere bw’ibanze ku mwana.

7.Nta shashi yabuze umumuriko : Mu Kinyarwanda cya kera, umukobwa yagererenywaga n’inyana. Niyo mpamvu bavugaga umugore w’ijigija, w’igaju. Muri uyu mugani, ishashi bisobanura inkumi.
Umumuriko : Kera mu bihe byo hambere bamurikiraga inka nziza umwami cyangwa umutware. Umumuriko bivuga ubwiza, ikintu warata.
Uyu mugani uvuga ko ushobora kureba umukobwa inyuma ukabona ari mwiza ariko afite imico mibi. Ukaba ugira abantu inama yo kwitonda no kubaza mbere yo gufata icyemezo.

8.Ingabo-ngore iragushora ntigukura : Gushoka : Ubundi bashora inka zigiye kunywa amazi. Gukura inka : Ni ukuzivana hahandi zashotse zikeguka. Uyu mugani uvuga ko umugore utari mwiza ashobora kukugira inama mbi, ariko wagera mu mage ntabe yagutabara. Umugore mubi ashobora kuguteranya n’abantu ukiha kurwana nabo, ariko siwe uzagutabara mu gihe bazaba bari kuguhata ibipfutsi n’inkoni.

9.Wirukana shaza musangira ukazana ikubegera : “Shaza” bivuga umugeni. Naho “kubega” bivuga gutanga utuntu duke kandi hari byinshi. Urugero bashobora kuvuga bati “urebe wa mutsima uri mu cyibo, umbegereho ndataha ntinze”. Bivuze ko wirukana nyine uwo mwasangiraga byose maze ukaba wazana ugucura. Uyu mugani nki kimwe ni uvuga ngo “wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri”. Uyu mugani ugira inama abagabo yo kutajarajara, uwo bahisemo bakabana, kabone niyo yaba afite inenge cyangwa ingeso runaka ibabangamiye.

  1. Umugore umukamira impenda, impinduka zaza akaguta mu kangaratete: Impenda ni amata naho akangaratete ni ingorane, ahantu habi. Uyu mugani ushaka kuvuga ko nta nyiturano y’umugore mubi.