December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

West Ham: Pablo Fornals yasinye amasezerano y’imyaka itanu avuye muri Villarreal.

YASUWE 71 

Pablo Fornals yagaragaye mu ikipe y’ igihugu ya Spain inshuro ebyiri.

West Ham yamaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wo hagati Pablo Fornals wakinaga muri Villarreal mu gihugu cya Espagne.

West Ham yatanze  £24m (€27m) kuri uyu musore  w’imyaka 23 , aba ubu umumakinnyi wa kabiri uhenze mu mateka yiyi  kipe nyuma ya Felipe Anderson , waguzwe £42m ubwo yavaga muri Lazio yo mu butariyani umwaka ushize.

Amakuru dukesha urubuga rwa westham, Pablo Fornals yatangaje ko “yishimiye kuba muri ino kipe ndetse ko yishimiye amahirwe yahawe.Yakomeje kandi avugako  ashaka ko ay’ amahirwe yahabwa nabandi bakinnyi bakiri bato kandi bafite umuhate wo gukora no mugihe kirekire”.

“Nzi abafana b’ indahemuka na stade nziza. Abafana buri cyumweru baba buzuye stade kandi  ni ikintu cyiza cyo kwishimira, byumwihariko urukundo rw’umupira w’ amaguru niho rugaragarira. Ntekereza ko ari ikintu k’ingenzi gukina ushyigikiwe n’ abafana murugo.”

Pablo Fornals yatsinze inshuro ebyiri anatanga assists eshatu mu mikino 28 yagaragayemo mu ikipya Villareal sizoni ishize.

Fornals,wifujwe na Manuel Pellegrini mu kwezi kwa mbere, yahamagawe mu ikipe y’ igihugu, aza kujya muri Villarreal avuye mur iMalaga mu mwaka wa 2017.

Uhagarariye umupira w’amaguru muri westham Mario Husillos yakoranye na Fornals muri Malaga kandi yizeye ko azitwara neza no muri shampiyona y’ubwongereza.

“Twiteguye  umusaruro agiye gutanga muri ekipe, kandi twizeye ko afite ibisabwa byose kugira abe umukinnyi mwiza muri shampiyona y’ubwongereza.”