December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RDC yasabye kwinjira mu muryango wa EAC

YASUWE 64 

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul Kagame, ari na we uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ibaruwa isaba kwemerera Congo kuba umunyamuryango wa EAC.

Iyo baruwa yanditswe taliki ya 08 Kamena 2019 igaragaramo inyungu Congo isanga yakura mu kujya muri uwo muryango kugeza ubu ugizwe n’ibihugu bitandatu.

Ku isonga hari inyungu zo kwagura ubucuruzi hagati ya Congo n’ibihugu bigize EAC.

Muri iyo baruwa, Félix Tshisekedi yagize ati “Nyuma y’ibiganiro twagiriye i Kigali n’i Kinshasa, twasanze hari inyungu igihugu cyanjye cyabonera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Mbandikiye mbasaba ko mwatwemerera kwinjira muri uwo muryango.”

Iyi niyo baruwa Perezida wa congo Félix Tshisekedi yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Muri iyo baruwa kandi, Perezida Tshisekedi asaba Perezida Kagame gushyikiriza ubusabe bwe ibindi bihugu bigize umuryango wa EAC nk’uko tubisoma muri iyi baruwa.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo igaragaza ko usibye inyungu yakura muri EAC, Congo na yo yiteguye gutanga umusanzu wayo mu guteza imbere EAC.

Kugeza ubu, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ugizwe n’ibihugu bitandatu ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Amajyepfo iherutse kwinjiramo vuba.