December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

PSG: Leonardo Ashobora kugaruka muri PSG

YASUWE 85 

Uyu muyobozi wa siporo muri PSG yaje hakenewe kandi afitiwe icyizere cyo kuzamura urwego iyi kipe yaririho, ariko ibi ntibyashobotse kuko PSG yakomeje gusubira inyuma kuburyo sezo ishatu zose zishize iyi kipe yakomeje kuviramo muri kimwe cy’umunani cy’irangiza kandi ikaba yarananiwe no gutwara igikombe cy’igihugu muri uyu mwaka wa 2019
Nyuma y’imyaka ibiri ageze muri PSG Antero Henrique yari yetezweho umusaruro mwiza ariko ntibyaje gukunda ibi nibyo byatumye afata umwanzuro wo kwegura kuri uyu mwanya, ibi bikaba aribyo bishingirwaho abasesenguzi bemeza ko Leonardo ariwe ugiye kugaruka gufata uyu mwanya kuko yigeze kuba umuyobozi w’imikino muri PSG hagati y’umwaka wa 2011 na 2013, akaba ari nawe wagize uruhare runini mw’igurwa ry’iyi kipe n’abashoramari bo muri Qatar.
Ukurikije amakuru atanganzwa na RMC hamwe na Le Parisien, Leonardo azasinya amasezerano kuwa 14/06/2019, niki abakunzi n’abayobozi ba PSG bazibuka kuri uyu muyobozi

Henrique yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017, aza yubashwe cyane ndetse yitezweho byinshi kuko yaramenyereweho kumenya kureshya abakinnyi mbese yari yujuje ibyo umuyobozi w’imikino asabwa gukora
– Imibanire ye na Tuchel –
Akigera muri PSG, Henrique yagaragaje ubuhanga bwe ubwo yashoboraga kuzana, Neymar-Mbappé kuri miliyoni magana ane za m’amafaranga akoreshwa mu burayi Euro
Nubwo Pini Zahavi, umwe mu nshuti za gadasohoka z’umuryango wa Neymar, ariwe watumye uyu mukinnyi yemera gukinira PSG, gusa byitiriwe, Henrique kugeza ubu
Kwitwara nabi kwa Unai Emery mu gikombe gisumba ayandi champions League, kutumvikana na Thomas Tuchel, umutoza wa PSG, kugirango agure umukinnyi ukina hagati ariko asubira gufasha ab’inyuma muri sizoni ishize no kutongerera amasezerano umukinnyi Andrien Rabiot bizatuma agendera ubuntu uyu mwaka, ibi n’ibyo byatumye atakarizwa icyizere ndetse hagashidikinwa no kubushobozi bwe
Kunanirwa kugura Frankie de Jong akagurwa na Fc Barcelone, Leandro Parades nibyo byatumye umwiryane hagati ye n’umutoza ukaza umurego, kubwa banya Quatari niba hari umuntu ushobora gukora aka kazi neza n’umunya Brezile Leonardo w’imyaka 49, uyu akaba akundwa cyane n’abafana ba PSG n’ikimenyimenyi izina rye niryo ryari riri ku minwa y’abafana ndetse n’abayobozi ba PSG, Leonardo wakiniye iyi kipe muri sezo ya 1996/1997, akaba ari nawe washoboye kwemeza abanya Quatari kugura iyi kipe mu mwaka wa 2011, ni nawe washoboye kugura Verratti, Zlatan Ibrahimovic, Edison Cavani na Tiago Silva akaba yaranashoboye kwemeza umwe mu batoza bakomeye ku isi Carlo Ancelotti kwemera kuza gutoza PSG, kuba Javier Pastore Leonardo n’umuntu mwiza ufite impano yo kuvuga indimi nyinshi zishoboka ibi bikatuma ashobora kugura umukinnyoi wariwe wese, ati twamaranye imyaka 2 yose ndamuzi cyane ndetse yarakenewe no kugaruka muri PSG.