December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

OMS mu nama y’igitaraganya kuri Ebola yagaragaye muri Uganda

YASUWE 90 

Ishyirahamwe ry’ ubuzima ku isi OMS ryahamagaje inama yihutirwa nyuma y’aho bimenyekaniye ko icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda kivuye mu Burasirazuba bwa Kongo.

Iyo nama izateranira i Geneve ku munsi wa gatanu taliki ya 14 Kamena 2019, ikazafata icyemezo cyo kumenya niba icyo cyorezo giteje ikibazo cyoshirwa ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’ Ubuzima muri Uganda , Jane Ruth Aceng, yabariye BBC ko igihugu cyiteguye neza guhangana na Ebola.

Aba ni bamwe mu bashinzwe gufasha abarwayi ba Ebola

Yavuze ko kwitegura byatangiye igihe abantu ba mbere bafatwaga n’iyo ndwara muri Republika ya Demokrasi ya Kongo, hashize amezi 10.

Bwambere umwana w’umuhungu w’imyaka itanu yinjiye muri Uganda avuye mu Burasirazuba bwa Kongo yahitanywe n’iyo ndwara. Babiri mu bavandimwe be nabo byamenyekanye ko bafashwe na Ebola.

Abantu bagera ku bihumbi 2000 nibo bamaze kwandura iyo ndwara muri Kongo, bibiri bya gatatu muri bo bakaba barahitanywe nayo.