December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abagororwa 788 bafunguwe by’agateganyo

YASUWE 86 

Abagororwa 788 bari bafungiwe muri gereza zitandukanye zo mu Rwanda, barekuwe by’agateganyo nyuma y’umwanzuro wafashwe n’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu taliki ya 7 Kamena 2019, iyobowe na Perezida Kagame.

Mu bagororwa bafunguwe bose hamwe uko ari 788, harimo 301 bo muri Gereza ya Rwamagana, 155 bo muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, Abagororwa 20 bari bafungiwe muri Gereza ya Nyanza, 34 bo muri Gereza ya Gicumbi, 78 bo muri Gereza ya Rubavu; 37 bo muri Gereza ya Bugesera, 50 bo muri Gereza ya Muhanga, umwe wo muri Gereza y’abana ya Nyagatare n’ahandi.

Abarekuwe bahamijwe ibyaha birimo kwihekura, gukubita no gukomeretsa bitera ubumuga, ubwambuzi bushukana, gutwika inzu irimo abantu, ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ubujura bukoreshejwe za mudasobwa, ubujura buciye icyuho, inyandiko mpimbano, ubujura bukoresheje intwaro, ubujura no kwica amatungo, kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri n’ibindi.

Abagororwa 37 barekuwe muri gereza ya Bugesera

Abafunguwe by’agateganyo bategetswe kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho baba no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu 15 barekuwe.

Bategetswe kandi kwitaba umushinjacyaha inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze. Iyo bidashoboka kwitaba ku munsi wagenwe, asaba kutitaba mu nyandikombere y’uko uwo munsi ugera.

Banategetswe gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.

Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, abisabwe n’Ubushinjacyaha, ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe igihe akatiwe kubera ikindi cyaha mu rubanza rwabaye ndakuka; atitwaye neza ku buryo bugaragara cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe.

Mu gihe byihutirwa, Ubushinjacyaha bushobora gufata uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, bugahita bubimenyesha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Nyuma yo kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo, uwakatiwe afungwa igice cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe ifungurwa ry’agateganyo.