December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

ADEPR: Harimo kuzenguruka amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’ Igihugu

YASUWE 105 

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Kamena 2019, nibwo hagaragaye ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa ADEPR Rev.  Karangwa John yatangaje  ko mu bihe by’amasengesho hari abahanuzi batoranyijwe n’abantu bataramenyekana ngo bategeka abahanuzi guhanura ibintu bibi ku itorero no ku gihugu, ubuyobozi bukaba bwasabye abashumba b’indembo, ab’amatorero y’uturere, ababwirizabutumwa bwiza bose gukumira abantu bose bashobora guhanura bafite ngo umwuka utari uw’Imana kubahagarika.

 

Mu gihe amatorero yitegura kwizihiza umunsi wa Pentecote uzaba taliki ya 9 Kamena 2019, itorero rya Pentecote ryo mu Rwanda ADEPR ryo ryateguye gahunda y’iminsi icumi, aho ku midugudu yose hateguwe amateraniro azajya aba ku mugoroba abantu bavuye ku mirimo, ariko hakazabamo n’iminsi y’amasengesho, aho abakirisitu bazaba bahabwa inyigisho zijyanye n’ibihe bya Pentecote.

Mu kwitegura aya masengesha nk’uko bigaragara ku butumwa umuvugizi wungirije yatangaje ku rubuga rwa WhatsApp, yasabye abashumba bayoboye uturere guhagarika umuntu wese wahanura ubuhanuzi butavuye ku Mana, abasaba kumuhagarika, abibutsa ko uwo bizagaragaraho mu itorero ayoboye ko azabihanirwa bikomeye.

Yagize ati “Mwaramutse bakozi b’Imana, Yesu ashimwe, abashumba bene data turabamenyesha ko itegurwa ry’amasengesho ya Pantecote habamo kwegera abakristo cyane no kubaba bugufi kubera amakuru arimo gutabuka [kuvumbuka ] ahantu henshi. Muri aya masengesho hateguwe abahanuzi bo guhanura ibintu bibi ku itorero no ku gihugu ubwo buhanuzi ngo bugahanurirwa igihe kimwe.”

Yakomeje asaba abashumba bayoboye indembo, ab’amatorero y’uturere, ab’amaparuwase kuba maso kuko ngo abo bizagaragaraho bazabihanirwa.

Yagize ati “Turasaba abashumba b’indembo ab’amatorero y’uturere ababwirizabutumwa bwiza bose, turasaba ko bahagarika umwuka udaturutse ku Mana ibizakorerwa ku rurembo rwe, ku karere ke cyangwa muri Paruwase ye, azabibazwa. Murakoze mugire Pantekote nziza, Rev. Karangwa John. Murakoze”.