November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

DRC: Tugiye guhashya imitwe y’ iterabwoba y’Abanyarwanda n’Abarundi –Cap.Kasereka

YASUWE 61 

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu ntara ya Kivu y’epfo yatangaje  ko barimo kwitegura ibitero byo guhashya imitwe y’ iterabwoba y’Abanyarwanda n’Abarundi, bakaba bari muri iyi myiteguro mu gihe havugwa kwiyongera kw’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

 

Kapiteni Dieudonné Kasereka, umuvugizi w’ingabo mu ntara ya Kivu y’epfo, yabwiye BBC ko muri aka gace koko hari ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro y’Abanyarwanda n’Abarundi.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’imirwano by’iyi mitwe mu minsi ishize byatumye hari abaturage bo mu gace ka Minembwe muri Kivu y’epfo bava mu byabo, ariko Kapiteni Kasereka avuga ko benshi muri bo ubu bamaze gusubira mu byabo.

Yagize ati: “Amazina y’iyo mitwe mpisemo kutayavuga ku mpamvu z’amayeri ya gisirikare, ariko hari imitwe nk’itatu cyangwa ine ituruka mu bihugu by’amahanga”.

Ingabo za Congo ziteguye guhashya imitwe y’iterabwoba iri mu Burasirazuba bwayo

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2019, impuguke z’umuryango w’abibumbye (ONU) zasohoye raporo ivuga ko mu burasirazuba bwa Kongo hari imitwe yitwaje intwaro yo mu bihugu bituranye na Kongo.

Iyi raporo y’impuguke za ONU yavuze imitwe ya RED-Tabara na FNL y’Abarundi n’umutwe wa P5 w’Abanyarwanda, yose irwanya ubutegetsi bw’ibyo bihugu.

Abajijwe  imitwe ivugwa n’impuguke za ONU, Kapiteni Kasereka yagize ati: “Yego, abo bose muvuze harimo Abanyarwanda, harimo Abarundi, harimo n’abo mu bihugu mutavuze. Ni imitwe yo mu mahanga tugomba kubuza guteza umutekano mucye mu baturage bacu”.

Ba Perezida João Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi wa Kongo na Paul Kagame w’u Rwanda, ku wa gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019, bashyize umukono ku masezerano arimo n’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu karere k’ Ibihugu byabo.

‘80% by’abari bahunze i Minembwe basubiye mu byabo’

Kapiteni Kasereka yabwiye BBC ko ibikorwa bari gutegura byo guhashya iyi mitwe barimo kubitegura bonyine nk’ingabo za Kongo.

Yagize ati: “Nta gihugu na kimwe kirimo kudufasha, turi twenyine. Niba hari icyo abakuru b’ibihugu byacu bashyizeho umukono, udukuriye mu gisirikare we azareba ikigomba gukorwa tugishyire mu bikorwa”.

Kapiteni Kasereka avuga ko mu gace ka Minembwe 80 ku ijana (80%) by’abaturage bari bavuye mu byabo bahunga iyi mitwe, ubu batashye bakaba “bakomeje gukora imirimo yabo kuko ingabo zafashe ingamba zose za ngombwa ngo zibacungire umutekano”.

Usibye imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi n’irwanya ubw’u Rwanda iri mu burasirazuba bwa Kongo, hasanzwe na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda. Ibi bihugu ubu bikaba bifitanye amakimbirane ya politiki.