December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Espérance yategetswe gusubiza igikombe ikazasubiramo umukino wa nyuma na Wydad Casablanca

YASUWE 76 

Ikipe ya Espérance yo muri Tuniziya yategetswe gusubiza igikombe iherutse kwegukana cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (Champions League Nyafurika) ndetse no kongera gukina umukino wo kwishyura w’umukino wa nyuma.

Mu mukino wo kwishyura wabaye ku wa gatandatu taliki ya 1 Kamena 2019, iyi kipe yari yatsinze igitego 1-0 Wydad Casablanca yo muri Maroc, ariko Waydad ihita yikura mu kibuga nyuma yaho igitego cyo kwishyura yari imaze gutsinda ku munota wa 59 cyari cyanzwe.

Wydad yashakaga ko hakoreshwa uburyo bwa videwo yunganira umusifuzi buzwi nka VAR ngo harebwe niba icyo gitego cyakwemerwa, ariko VAR ntabwo yakoraga.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) yavuze ko uwo mukino wo kwishyura w’uwo mukino wa nyuma uzasubirwamo, ugakinirwa ahantu hatabogamiye ku ruhande urwo ari rwo rwose.

Abakinnyi ba Wydad ubwo bigaragambyaga ku musifuzi, basaba ko uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi buzwi nka VAR bukoreshwa

Kunganya kw’igitego 1-1 kw’aya makipe mu mukino ubanza wabereye muri Maroc w’uwo mukino wa nyuma, byo CAF yavuze ko bidahindutse.

Nta tariki nyirizina yatangajwe uwo mukino uzaberaho, ariko CAF yavuze ko uzaba nyuma y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri guhera ku itariki ya 21 Kamena  2019,  kugeza ku ya 19 Nyakanga 2019.

Itangazo rya CAF rivuga ko muri uwo mukino wo kwishyura wo ku wa gatandatu ushize “ibyangombwa mu mukino no mu mutekano bitubahirijwe”, ndetse rishimangira ko Espérance igomba kugarura icyo gikombe ndetse n’imidali abakinnyi bayo bari bambitswe.

Uburyo bwa VAR bwari buhari kuri icyo kibuga, ariko abakinnyi ntibari bigeze babwirwa ko butari gukora kubera ikibazo bwari bufite.

Nuko umusifuzi aza guha igikombe Espérance isanzwe ifite ibikombe bitatu bya Champions League Nyafurika, nyuma yaho umukino wari umaze iminota 95 uhagaze.

Icyo gihe Perezida wa Wydad yavuze ko ibyabaye ku ikipe ye ari “agahomamunwa”, nuko nyuma CAF ihita itumiza inama nyobozi ari na yo yafatiwemo icyemezo cyo kongera gukina uwo mukino.

Abakinnyi ntibari babwiwe ko uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi bwa VAR butari gukora

Espérance ntibikozwa

Hagati aho, kuri uyu wa kane taliki ya 6 Kamena 2019, Espérance yasohoye itangazo ku rukuta rwayo  rwa Facebook ivuga ko “itazahara uburenganzira bwayo kandi ko izabuharanira mu mategeko mu buryo bwose bushoboka”.

Iryo tangazo ryongeraho riti: “Twumijwe n’icyemezo cya CAF none tuzakora inama y’igitaraganya mu minsi micye iri imbere tujuririra icyo cyemezo ku bategetsi babishinzwe bo ku rwego mpuzamahanga”.

“Tuzafata ingamba zose za ngombwa mu guharanira uburenganzira bw’ikipe twisunze amategeko yose ashoboka”.

Muri videwo yatangajwe n’igitangazamakuru Foot24, Walid El Arem, umwe mu bagize inama nyobozi ya Espérance, yavuze ko icyemezo cya CAF cyo gusubiramo uwo mukino wa nyuma “nta tegeko na rimwe cyubahirije”.

Bwana Walid yagize ati: “Icyo nabwira abafana ba Espérance ni uko tutazacika intege, tuzageza iki kibazo muri CAS [urukiko nkemurampaka mu mikino]”.

Ubuyobozi bwa Espérance bwavuze ko bugitegereje ko CAF ibugezaho ibaruwa ikubiyemo icyo cyemezo cyo gusubiramo uwo mukino, hanyuma bukabona kugira icyo bugikoraho nk’uko Reuters yabyanditse.

Ubuyobozi bwa Wydad bwo ntacyo buratangaza ku mugaragaro ku cyemezo cya CAF, ariko umukinnyi wayo ukina ku ruhande, Umunya-Nigeria Michael Babatunde, yavuze ko acyishimiye.