December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida wa CAF Ahmad Ahmad muri yombi akekwaho ruswa

YASUWE 102 

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 6 Kamena 2019, Ahmad Ahmad Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatawe muri yombi, afatiwe muri hoteli ya Berri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Ahmad yafatiwe muri hotel aho yari acumbitse mu rwego rwo kwitabira Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Ahmad yafatiwe kuri hotel ya Berri iri i Paris ahagana saa 8:30, ngo atange amakuru ku rwego rushinzwe kurwanya ruswa no kunyereza imisoro (Oclif).

Ifatwa rya Ahmad birakekwa ko ryaba rifitanye isano n’ihagarikwa ry’amasezerano CAF yari ifitanye na Sosiyete y’Abadage ya Puma, igahitamo gukorana n’iy’Abafaransa ya Technical Steel ibarizwa mu gace ka La Seyne-sur-Mer mu Bufaransa.

Aya masezerano ngo afite agaciro k’amadolari agera ku bihumbi 830, yateje akangononwa mu miyoborere ya CAF ndetse bituma Amr Fahmy wari Umunyamabanga Mukuru wayo yirukanwa nk’ uko tubikesha AFP.

Muri Mata 2019, Ahmad yahamije ko “Ibyemezo byose byafashwe mu buryo bwumvikanyweho kandi mu mucyo.’’

Ahmad yafashwe mu gihe yari i Paris ahabereye Inteko Rusange ya FIFA, yemerejwemo ku wa 5 Kamena 2019 ko Gianni Infantino yongera kuyobora iri shyirahamwe rireberera ruhago ku Isi muri manda ya kabiri y’imyaka ine.

Ahmad Ahmad Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF

Ifatwa rye ryakurikiye umwanzuro wo ku wa Gatatu, aho CAF yemeje ko umukino wa nyuma wahuje amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo wa CAF Champions League utaravuzweho rumwe kubera ikoranabuhanga ry’amashusho rya ‘VAR’ uzasubirwamo.

Ku wa Gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019, Espérance de Tunis yo muri Tunisie na Wydad Casablanca yo muri Maroc, zakinnye umukino wo kwishyura wagombaga kwerekana uwegukana igikombe ntiwarangira kuko ikoranabuhanga rya VAR ritakemuye ikibazo cy’igitego cyo kwishyura Wydad yari itsinze, umusifuzi akacyanga.

Izi mpaka zatumye ku munota wa 60 w’umukino Wydad Casablanca yanga gusubira mu kibuga. Nyuma yo guhagarara iminota isaga 90, umusifuzi yavuze ko Espérance de Tunis yari mu rugo itsinze, yegukana igikombe.

Iki cyemezo cya CAF cyakurikiwe n’impaka nyinshi, ndetse Abanya-Tunisie bashyigikiye Espérance sportive de Tunis [yahawe igikombe cya kane], bagaragaza ko bagiye gutanga ikirego mu Rukiko rwa Siporo (TAS).

Umunya-Madagascar Ahmad Ahmad w’imyaka 59, yayoboye CAF kuva muri Werurwe 2017, yafashe intebe y’ubuyobozi asimbuye Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 ayobora iyi mpuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika.