December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mexico: Abahungu n’abakobwa bemerewe kwambara ipantaro cyangwa ijipo

YASUWE 88 

Akarere ka Mexico mu gihugu cya Mexique cyatangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri ya leta bafite uburenganzira bwo kwambara imyenda y’ishuri iyo ari yo yose, batarebye ko ari abahungu cyangwa abakobwa.

Umukuru w’ iyi Ntara, Madame Claudia Sheinbaum, yagize ati: “Abahungu bashobora kwambara amajipo bashatse, abakobwa nabo bashobora kwamabara amapantaro babishatse”.

Yongeyeko ko iyo ngingo izatuma bose “bangana imbere y’amategeko kandi bakagira uburenganzira bumwe”. Ubusanzwe amategeko yavugaga ko “kubera ko ijipo ari yo myambaro y’umukobwa, n’ipantaro nayo ni ibe iy’abahungu”.

Umukobwa  witwa Sheinbaum yatangaje ko imyumvire nk’iyo “yataye igihe” kandi ko iyo ngingo nshyashya bategereje ko ishyirwa mubikorwa mugihe cya vuba.”

Sheinbaum yatangaje ibi mu ruzinduko yari yagirie ku ishuri rito riri hagati muri ako gace.

‘Izindi ntara nazo zizashyira mu bikorwa iri tegeko’

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu bahinduye imyumvire  ku bijyanye n’uburinganire bw’ ibigitsina (transgenres/transgender), bashimye iyo ngingo. Bavuga ko izafasha abana kugera ubu bategekwa kwambara imyenda batiyumvamo.

Umuyobozi wa Mexico Madame Claudia Sheinbaum

Umuyobozi w’ urwego rw’ uburezi muri iki gihugu, Esteban Moctezuma, yashyigikiye iyo ngingo, avuga ko yizeye ko n’izindi ntara zizakurikiza iri tegeko.

Sibwo bwa mbere agace ka Mexico gafata iya mbere mu gihugu mu gutangaza ingingo zindi zitanga ubwisanzure.

Mu mwaka wa 2010, Mexico ni yo yabaye intara ya mbere mu gihugu mu kwemeza itegeko ryemerera abahujee ibitsina kubana. Kuva icyo gihe, izindi ntara zirenga icumi nazo zararyemeje nk’ uko tubikesha Refigaro.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, umukuru w’iki gihugu, Andrés Manuel López Obrador, yatangaje ko azakora ibishoboka byose kugira ngo iryo tegeko ryemerera abahuje ibitsina kubana rikurikizwa mu gihugu cyose.

N’ubwo Andrés Manuel López Obrador yatangaje ibi,  abaharanira uburenganzira bw’ Abagore bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo bugabanuke, ikibazo cy’ikumirwa n’ihohotera ry’abagore kirakomeye muri iki gihugu.