December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Harimo kuba iki muri Sudani?

YASUWE 74 

Umuryango w’abaganga batavuga rumwe n’ubutegetsi uvuga ko ibirimo kuba ari agahomamunwa kuko ngo umubare w’abigaragambya biciwe muri Sudani ukomeje kwiyongera ukaba umaze kugera kuri 60, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje kurushaho kugenzura umurwa mukuru Khartoum.

Uyu mubare usubiwemo utangajwe nyuma y’imidugararo imaze iminsi ibiri, yatangiye ubwo inzego z’umutekano z’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho muri iki gihe zarasaga mu bigaragambya badafite intwaro.

Amakuru avuga ko abagize umutwe utinywa wo mu nzego zishinzwe umutekano muri Sudani bakomeje kwirara mu mihanda bibasira abaturage b’abasivile kuva icyo gihe.

Igisirikare kiraye mu bigaragambya

Amakuru dukesha AFP, aravuga ko  igererageza ry’Ubwongereza n’Ubudage mu muryango w’abibumbye bisaba ko igisirikare cya Sudani gishakira umuti ibirimo kuba muri iki gihugu, ryaburijwemo n’Ubushinwa, bushyigikiwe n’Uburusiya.

Abigaragambya bakambitse imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare cya Sudani guhera ku itariki ya 6 Mata  uyu mwaka wa 2019,  icyo gihe haburaga iminsi itanu ngo Perezida Omar al-Bashir ahirikwe ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’imyigaragambyo, ubutegetsi yari amazeho imyaka 30.

Abahagarariye abigaragambya bamaze igihe mu biganiro n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho, ndetse bakaba bari bumvikanye ko  inzibacyuho izamara ‘imyaka itatu, ikazasozwa n’amatora.

Ibi siko byaje kugenda kuko  ku wa mbere w’iki cyumweru taliki ya 3 Kamena 2019, inzego z’umutekano zagiye aho bakambitse zishaka kuhabakura ku ngufu, ndetse igisirikare ejo kikaba cyaratangaje ko gisheshe amasezerano, ahubwo hagiye gutegurwa amatora mugihe cy’amezi 9.