December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rusizi-Bweyeye: Kutabonera ifumbire ku gihe bituma babona umusaruro mucye

YASUWE 69 

Ibi ni ibitangazwa n’abahinzi b’imboga bo mu murenge wa Bweyeye ho mu Karere ka Rusizi, bavuga ko kuba babona umusaruro udahagije ari uko babona ifumbire batinze bigatuma badidndira mu ihinga.

Ubusanzwe iyo igihembwe cy’ihinga gitangiye umuhinzi aba agomba kubona ifumbire agashyira mu murima kugirango imbuto zizasange ubutaka bwaramaze kuyakira cyangwa hakaba n’imyaka iteranwa n’ifumbire.

Umwe muri aba bahinzi Uwimana Jacqueline, yatangarije TV1 ko kubona ifumbire bakererewe bibadindiza mu ihinga, kandi badahinga imbuto z’indobanure bitewe n’uko nazo zitarabageraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Ephrem Kayumba

Ibi aba bahinzi bavuga, babihuriyeho n’ubuyobozi bw’ aka karere nk’uko umuyobozi wako Bwana Ephrem Kayumba yabitangaje. Yagize ati:”ikibazo cy’aba bahinzi turakizi, ariko kiri munzira zo gucyemuka. Ahanini byatewe n’uko umuhanda ujya Bweyeye uteri umeze neza kuburyo hari imodoka yageragayo, ariko umaze gutungana”.

Yakomeje avuga ko bagiye kwitabwaho bakajya bagezwaho ifumbire ku gihe ndetse n’imbuto z’indobanure bataratangira kubona, nazo zikazabageraho.

Aba bahinzi b’imboga bo muri Bweyeye, bijejwe ko mu gihembwe cy’ihinga gitaha ibi bibazo byose bizaba byarakemutse.