November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nkore Iki ? ngiye gutandukana n’umugore wa 3 kuko ntakibasha gutera akabariro

YASUWE 134 

Nshuti basomyi ba rwandanews24.com ndabagisha inama ngirango mumfashe kuko urugo rugiye gusenyuka. Nagize ibyago byo kurwara diyabeti mfite imyaka 38. Icyo gihe nari nkiri umusore.

Ku myaka 40 naje gushaka ariko nyuma y’ibyumweru 2 umugore arigendera kubera ko ntabashaga gutera akabariro kubera diyabeti. Nyuma y’imyaka 3 nongeye gushaka umugore nawe nyuma y’ukwezi nawe arigendera kuko igitsina cyanjye cyari cyarasinziriye meze nk’ikiremba kubera diyabeti. Iyo natekerezaga imibonano mpuzabitsina aho gushyukwa igitsina kigakomera numvaga cyajemo ibinya.

Ko ngiye gusenya nkore iki?

Maze amezi atandatu nshatse ariko umugore yakamejeje ngo arigendera kuko ntabasha kumutera akabariro. Nkore iki ngo nkire icyo kibazo cyo kudatera akabariro? Ese uburwayi bwa diyabeti burakira ko hari uwambwiye ko abashinwa bayivura? Nimungire inama

Igisubizo

Muvandimwe nibyo wahuye na diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri (Type II) ni diyabeti ishobora gukira iramutse yitaweho. Ikindi kandi diyabeti ishobora kuba ariyo yateye icyo kibazo uretse ko hari igihe cyaterwa n’ibindi bibazo. Reka turebe diyabeti icyo aricyo n’uko wahangana nayo?

ESE WAHANGANA UTE N’INDWARA YA DIYABETE IKOMEJE GUHITANA BENSHI

Ese Diyabete ni iki ?

Diyabete cyangwa indwara y’isukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko impindura (pancreas) iba itakibasha kuvubura umusemburo wa Ensiline(Insulin) cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza uwo musemburo.

Ubwoko butandukanye bwa diyabete

Habaho ubwoko 3 butandukanye, nubwo ubuzwi cyane ari 2 ;

Diyabete ya 1 (Diabetes type I)

Aha impindura (Pancreas) ntibasha kuvubura wa musemburo wa Insuline (Insuline). Ubu bwoko buza umuntu akiri muto kandi igaragara ku bantu bake.

Diyabete ya 2 (Diabetes type 2).

Impindura (Pancreas) ntibasha gukora insuline ihagije cyangwa se uturemangingo tw’umubiri twinangira ku mikorere ya insulin (insulin resistance).

Ubu bwoko akenshi ntibugaragaza ibimenyetso, bigenda biba bibi uko igihe gishira ;Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri no kurya nabi ni bimwe mu bishobora gutera ubu bwoko bwa kabiri.

Uko umuntu agenda akura kandi niko ibyago byo kuyirwara bigenda byiyongera Diyabete iterwa no gusama (gestational diabetes).

Yibasira abagore batwite. Abagore bamwe na bamwe bagira isukari nyinshi mu maraso, umubiri wabo ntubashe gukora insuline ihagije mu gutwara iyo sukari no kuyibika mu turemangingo, nuko igakomeza kwiyongera mu maraso.

Ese ni uruhe rugero rukwiye rw’isukari mu maraso ?

Mbere yo kurya Ku bantu batarwaye diyabete ni ; 3.9-5.5 mmol/L (70-99 mg/dl) Ku barwayi ba diyabete ; 4.5-7.2 mmol/L (80-130 mg/dl) Amasaha 2 nyuma yo kurya
Ku bantu batarwaye diyabete ; igomba kuba munsi ya 7.8 mmol/L (140 mg/dl) Ku barwayi ba diyabete ; igomba kuba munsi y’ 10 mmol/L (180 mg/dl)

Bimwe mu bimenyetso n’ibiyiranga :

• Kugira inyota ihoraho idashira
• Kunyaragura cyane
• Gusonza bidasanzwe
• Kwiyongera ibiro cg gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe
• Guhora wumva unaniwe
• Kureba ibicyezicyezi
• Kugira ibisebe bidakira cg bitinda gukira
• Kunyara inkari zihumura (ibi biterwa nuko hagaragara mu nkari ibyitwa ketones, biba byatewe nuko nta insuline ihagije iri mu mubiri)
• Guhorana infections zitandukanye, nk’izo mu ishinya, ku ruhu ndetse no mu gitsina
• Kumva umubiri udakomeye.

Ese waba uzi products z’umwimerere zagufasha guhangana n’iyi ndwara igakira burundu?

Bikunze kuvugwa ko uwarwaye diyabeti adakira yibanira nayo kugeza apfuye, nyamara abahanga b’ubuvuzi bukomoka ku bimera gakondo by’abashinwa bagaragaje ko diyabeti ubwoko bwa 2 n’ubwa 3 ikira uretse gusa diyabeti yo mu bwoko bwa mbere nayo niyo ugize amahirwe igakira iba igoranye cyane.

Iyi miti yo mu rwego rwa food supplement ifasha kandi guhangana no kuvura ibyuririzi bya diyabeti birimo umuvuduko w’amaraso ukabije, uburemba gucika intege no kudashaka gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo. Impyiko n’izindi.

Ni byiza kwirinda iyi ndwara kuko bishoboka,Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,kandi ikaba yaranakuzengereje.Ubu habonetse products z’umwimerere zikozwe mu bimera kandi ikaba zizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zbifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka : FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).

Izo products rero zikaba zifasha uturemangingo tw’impindura gukora neza bigatuma wa musemburo wa Insuline utangwa neza,isukari ikajya kuri gahunda, kandi igatuma Diyabete itangiza ibindi bice by’umubiri.