November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amakuru y’uko Abanyarwanda bangiwe kujya gusenga I Bugande ntayo tuzi- Olivier Nduhungirehe

YASUWE 66 

Kubera amakimbirane ibihugu byombi bifitanye, abakristu gatolika bo mu Rwanda uyu munsi ntibabashije kujya i Namugongo muri Uganda ahizihijwe umunsi w’abahowe Imana b’i Bugande, ariko Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda Olivier Nduhungirehe akaba yahakanye aya makuru.

Buri mwaka ku itariki ya 3 Kamena, ni umunsi w’abahowe Imana b’i Bugande. Abakristu gatolika benshi bahurira aho biciwe i Namugongo, harimo n’abavuye mu mahanga benshi.

Padiri Jean Damascène Maniraho, umunyamabanga mukuru wungirije w’inama y’Abepiskopi mu Rwanda, yatangaje ko Abanyarwanda “bisanzwe ko uyu munsi bajya muri Uganda ari benshi”.

Uyu munsi ariko abava mu Rwanda ntibagiyeyo kubera amakimbirane ya politiki amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

 

Amakuru dukesha BBC avuga ko umutegetsi wo mu karere ka Kisoro yavuze ko abakristu 160 bavuye mu Rwanda mu gitondo cyo ku cyumweru bangiwe kwambuka umupaka, benshi bagatabaza inshuti n’abavandimwe babo bari muri Uganda.

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yavuze ko ayo makuru y’Abanyarwanda bangiwe kwambuka bajya gusenga ntayo azi.

Aya makuru akomeza avuga ko umwanya wagenewe Abanyarwanda nta wari uwicayemo. Abategura aya masengesho bavuze ko hari Abanyarwanda babiri biyandikishije umubare wagabanutse cyane ugereranyije n’ababarirwa mu magana basanzwe bitabira.

Aba ni abitabiriye igitambo cya Misa

Mu kwezi kwa Gashyantare  uyu mwaka wa 2019, abategetsi b’u Rwanda basohoye itangazo bavuga ko “bagira inama” Abanyarwanda yo kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

I Kigali basomewe Misa itari isanzwe

Kuko batabashije kujya muri Uganda, abakristu gatolika basomewe Misa itari isanzwe ibaho yabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Kigali.

Iyi Misa yitabiriwe n’abantu benshi n’ubwo yabaye ari mu masaha y’akazi, harimo benshi basanzwe bajya Namugongo ubu babujijwe kujyayo n’ikibazo cya politiki y’ibihugu byombi.

Padiri Nshagaye Gérard wo kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Kigali yavuze ko paruwasi yabo yari isanganywe umuco w’uko uyu munsi bajya i Bugande kwizihiza uyu munsi mukuru.

Yagize ati: “Ubu rero twabonye ko bidashoboka kubera ko Abanyarwanda ubu batarimo kujya mu gihugu cy’Ubugande biba ngombwa ko twebwe tubikorera hano iwacu”.

Avuga ko Abanyarwanda basanzwe bajyaga muri uru rugendo nyobokamana mu buryo bwinshi, ko hari abagendaga mbere bakabanza gusura ibice biranga amateka y’abahowe Imana i Bugande bategereje iyi tariki, hakaba n’abagenda hasigaye umunsi umwe bagiye kwizihiza uyu munsi.

Abakristu barababaye

Umukristu wifuzaga kujya muri uru rugendo muri Uganda yabwiye BBC ati: “Birababaje kubona ifungwa ry’umupaka ritubuza ubwisanzure bwo kujya gusenga”.

Undi mukristu utifuje ko izina rye ritangazwa avuga ko amaze kujya Namugongo inshuro 13 zikurikiranya mu myaka ishize, ubu akaba ababaye cyane kuba bitamushobokeye kubera ibibazo ibihugu byombi bifitanye.

Avuga ko yahisemo kuza mu misa yabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Kigali kuko hari na bimwe mu bisigazwa by’uyu mutagatifu.