December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abayisilamu bayiraye ku ibaba ngo bizihize Eid El Fitr

YASUWE 57 

Umuryango w’Abayisilamu wemeje ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo hazaba umunsi mukuru wo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, ukaba n’umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida ryo mu 2017.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo binyuze kuri Twitter, yagize iti “Hashingiwe ku Iteka rya Perezida n°54/01 ryo ku wa 24/02/2017, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha ko kuwa Kabiri tariki ya 04/06/2019 ari Umunsi w’Ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa EID EL FITR. Eid Mubarak.”

Mu gusoza ukwezi gutagatifu, Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanya n’ab’ahandi mu kwizihiza uyu munsi usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan baba bamazemo ukwezi.

Mufti w’u Rwanda Sheik Salim Hitimana

Itangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda Sheik Salim Hitimana rivuga ko “ibirori byo kwizihiza uwo munsi mukuru wa Iddi El Fitri ku rwego rw’igihugu bizabera kuri Stade Regional ya Kigali I Nyamirambo, bikazatangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.”

Kuri Eid al-Fitr umwaka ushize, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yahamagariye abayoboke b’iri dini mu Rwanda kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge biri mu bibazo bihangayishikije urubyiruko.

Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.