November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Sudan: Igisirikare kirashaka kwiba impinduramatwara y’Abaturage

YASUWE 86 

Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Kamena 2019, nibwo ishyirahamwe ry’ abakozi (SPA ) riyoboye iyi myigaragambo ryasabye abigaragambya gufunga imihanda n’ ibiro, ngo bitewe n’urugomo rwabakorewe rukozwe n’inzego z’ umutekano za Sudan zikoresheje ingufu zikabamishagiramo amasasu bagerageza kubatatanya, aho bigaragambiriza hanze y’ ibiro bikuru by’igisirikare cy’iki gihugu mu murwa mukuru Khartoum.

 

Fabia Khalaf, umwe mu bari kwigaragambya, yatangaje ko kubera urugomo rwakorewe abigarambya uyu munsi, ishyirahamwe ry’abakozi (SPA) riyoboye imyigaragambyo muri Sudani ryabasabye gufunga ibiraro n’imihanda.

Khalaf yavuze ko yabonye uburyo abasirikare barashe abigarambya muri iki gitondo abirebeye kuri umwe mu bigaragambya wabinyuzagaho biri kuba kuri rubuga nkoranyambaga rwa Facebook. Avuga ko byatumye na we ahita ajyayo.

Yagize ati: “Tugiye gukomeza kugeza inama ya gisirikare ivuyeho. Ngomba kwigaragambya kubera abandi batanze ubuzima bwabo”.

Aba ni bamwe mu bigaragambya

Amakuru dukesha Reuters, yemeza ko abasirikare binjiye mu bigaragambya bakabamishamo amasasu. Baravuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gutatanya abigaragambya.

Hari amashusho arimo gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyotsi myinshi ahari hahuriye abigaragambya.

Umwe muri bo yavuze ko barimo gutwika amapine kugira ngo bahume amaso abasirikare babateye,  biravugwa ko umuntu umwe amaze gupfira muri iyi midugararo n’abandi benshi bakomeretse. Hakaba hari n’amashusho menshi ari gukwirakwizwa y’abakomeretse.

Abigaragambya baracyari imbere y’ibiro bikuru bya gisirikare i Khartoum, mu gihe abasirikare bacyumvikana n’abayoboye imyigaragambyo ku bakwiye kuba bagize leta y’inzibacyuho.

Kugeza ubu abasirikare bari baririnze gutatanya abigaragambya kuva igitutu cyabo cyahirika ubutegetsi bwa Omar al-Bashir wari ubumazeho imyaka 30, abasirikare bagafata ubutegetsi kuva ubwo.

Abigaragambya bavuga ko bifuza ko abasirikare barekura ubutegetsi bakabuha abasiviri.