November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kuzirika inda nyuma yo kubyara ni ingirakamaro ariko ni ibyo kwitondera

YASUWE 58 

Kuzirika inda cyangwa kwambara umukandara ufashe mu nda cyane, bituma inyama zo mu nda zegerana nyuma yo kubyara, n’inda igasa n’isubiranye, ndetse kikaba n’igisubizo mu gufasha umugongo gukomera.

 

Abagore bamwe bitabira ubu buryo abandi ntibabyiteho ku mpamvu zitandukanye. Gukoresha ubu buryo ariko, ni ibyo kwitonderwa ndetse bikwiye gukoreshwa n’uwabiherewe uburenganzira na muganga, kuko n’ubwo bifite akamaro hari ubwo bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku mubyeyi zirimo n’urupfu bitewe n’uko ubuzima bwe busanzwe buhagaze.

Mu mubiri w’umuntu habamo utuntu dukweduka bita elasitomere (elastomers), tuba dusa n’aho twacikaguritse mu gihe cyo gutwita inda ikareguka, n’ibinure na byo biba byariyongereye ari na byo bifasha kugaburira umwana na nyina.

Iyo nda yaregutse, bifata igihe kugira ngo isubirane nyuma yo kubyara. Uburyo bufasha kuyisubiranya hifashishijwe kuyizirika bukaba butavugwaho rumwe n’ababyeyi. Bamwe mu bayeyi bavuga ko kugira ngo inda isubirane biterwa n’imiterere y’umuntu, abandi bakavuga ko utayiziritse idashobora gusubirana, abandi na bo bakavuga ko batabikora kubera ububabare baba bafite.

Nibyiza ko wazirika inda umaze kubyara, ariko ukabikora witonze

Dr Butoyi Alphonse, muganga w’ababyeyi, avuga ko kuzirika inda bisaba ubundi buryo bubyunganira akanasobanura akamaro kabyo.

Yagize ati “Kuzirika inda ubundi ni byiza, kuko bifasha umubiri gukomera (tonicité), ariko ubwabyo ntibyatuma inda isubirana burundu. Kugira ngo igende burundu ni uko biherekezwa n’imyitozo ngororamubiri n’imirire iboneye hagamijwe kugabanya ibiro (régime) kugira ngo isukari, ibinure n’amavuta bigabanuke. Ibi kandi ngo bifasha umugore wabyaye abazwe gukira vuba ndetse bikanafasha kugabanya ububabare bw’umugongo.

Dr Butoyi asobanura impamvu kuzirika inda nyuma yo kubyara ari ibyo kwitonderwa, ati “Ushobora kuzirika inda waragize indwara y’imitsi yitwa thrombosis (indwara ifata imitsi ijyana amaraso), ukaba wafunga imitsi bigatuma ugira ibibazo bikomeye kuko bituma amaraso adatembera neza bikagira ingaruka ku mutima n’ibihaha, bityo bikaba byanakuviramo urupfu. Bivuze ngo ni ukwitondera icyo kintu ukabikora ubijyanisha n’imyitozo ngororangingo kugira ngo bifashe amaraso gutembera neza ndetse wanabiherewe uburenganzira na muganga.”

Urubuga rwa interineti www.handbook.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko ubu buryo bwo kuzirika inda nyuma yo kubyara bugira akamaro, kimwe n’uko bwagira ingaruka. Urwo rubuga rukomeza ruvuga kandi ko byahozeho kuva kera no mu bihugu byateye imbere, ubu bikaba bikomeje gukorwa cyane muri Afurika, Aziya na Amerika.

Ababyeyi bagenda bahererekanya aya makuru mu miryango n’ubwo hari ibigenda bihinduka bitewe n’agace. Kuzirika inda bikorwa mu gihe kiri hagati y’ibyumweru 3 na 6 uhereye igihe umubyeyi yabyariye.