December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore bimwe mu byo umuntu yakora bikagaragaza ko atinya Imana

YASUWE 112 

Gutinya Imana ntabwo bisobanura kuyigirira ubwoba. Bivuga kuyubaha kandi ukaba ufite imibereho ishyira mu ibikorwa uko ibona ibintu, amabwiriza ye ndetse n’imigambi ye.

Igihe cyose ibyo wubaha cyangwa abo wubaha baza ku mwanya w’imbere naho ibyo utubaha cyangwa abo utubaha baza inyuma.

Soma Umubwiriza 12:13-14

Imana igihe cyose ikunda umuntu uyubaha kandi muri uko kuyubaha akabigaragariza mu gukora ibyo imusaba, biboneka mu ijambo ryayo, ari byo:

Gushyira mu bikorwa ibyo ijambo ryayo rimaze ku kwigisha , Kumvira Ababyeyi bawe, Gukunda no kubaha umugore wawe/ umugabo wawe ndetse n’ umwana wawe.

Kubaha ibyo Imana n’Itorero ryawe rigusaba (kujya mu materaniro, gutanga icyacumi, amaturo, kwitanga kugiye gutandukanye n’ ibindi), no kubaha ubuyobozi bwawe.

Ibi byose ntushobora kubigeraho igihe cyose udasenga kandi ariyo ntwaro y’umukristo, kuko dushobozwa na Kristo uduha imbaraga.

Imana idufashe!