November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Imyumvire iracyari hasi mu guhaha bakoresheje ikoranabuhanga bikagusanga iwawe

YASUWE 66 

Bamwe mu baturage batuye akarere ka Karongi ntibarabasha gusobanukirwa akamaro ko guhaha ukoresheje itumanaho, ibyo utumijeho bikagusanga iwawe utahavuye, mu gihe bamwe mubakora ubu bucuruzi bagifite imbogamizi nyinshi bahura nazo kuko abaturage batarabsha kubyumva, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bugiye gukangurira abaturage gushishikarira kugura ibyo bakeneye batavuye iwabo, kugira barusheho kubahiriza ingamba za Leta zo kuguma mu rugo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Corona cyugarije isi.

Ibi bibaye mu gihe leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage kuguma mungo zabo, kugira barusheho guhangana n’icyorezo cya Corona cyugarije isi, nibwo ubu bucuruzi bwo gusangisha abaguzi ibyo bakeneye mungo zabo busa naho bwahagurukiwe, kuko nubwo bwari busanzwe bwakorerwaga muri Kigali, byari bigoye ko wabisanga mu mijyi yo mu ntara.

Bamwe mu baturage baganiriye na rwandanews24 bo mu Murenge wa Bwishyura bavuga ko ubu bucuruzi batabusobanukiwe, kandi ko batapfa kwizera umuntu ngo bamwishyure amafaranga ibyo bashaka bitarabageraho, ndetse abanda bo bavuga ko ubwo bucuruzi ari ubw’abakire.

Uyu witwa Mazimpaka agira ati: “Biragoye kuba wakwizera umuntu ngo wishyure mbere ibyo utareba, ese atabikuzaniye? Ese wakwizera ute ko ibyo ushaka aribyo akuzanira, rero ubwo bucuruzi bwagakwiriye gukorerwa i Kigali gusa.”

Nzamwita we ati: “Ubwo bucuruzi ni ubw’abakire, kuko ntabwo waba uhaha ku kilo ngo ujye no kongeraho amafaranga yo kubikugezaho, mu gihe aho hafi Wabasha kubigura ku mafaranga asanzwe.”

Umwe mu bagabo babiri batangije ubu bucuruzi bwo kugeza kubakeneye ibiribwa n’ibindi bikoresho by’isuku, avuga ko bagifite imbogamizi kuko abaturage batarabasha kubyumva kandi ari kimwe mu bintu byabafasha kubahiriza gahunda za Leta, kandi akaba avuga bitanahenze nk’uko aba baturage babivuga.

Nshimiyimana Charles bakunda kwita Tonton ufatanya na Urimubenshi Aimable gutanga serivisi yo kugeza ku baturage ibyo bakeneye yagaragaje imbogamizi barimo bahura nazo nyuma yuko batangiye uyu mushinga.

Ati: “Igitekerezo cyo gukora ubucuruzi bugendanye n’ikoranabunga cyaturutse ku bantu bari batunzwe no kurya muri Resitora, kuri ubu bakaba batemerewe kuva mu rugo, turicara ana mugenzi wanjye usanzwe anafite resitora dusanga abakiriya ibyo bakenera twajya tubibagezaho batishe gahunda ya Leta yo kuguma mu rugo, kugira turusheho guhangana na Coronavirus yugarije isi.”

Twashyizeho uburyo butandukanye abakenera serivisi dutanga batubonaho, haba kuri Email, facebook, whatsapp cyangwa kuduhamagara kuri telephone igendanwa, icyo akeneye tukakimusangisha aho ari mu buryo bwihuse, kandi icyo yakenera cyose twabasha kukimugezaho, kuko n’abakeneye amafunguro tuyabagezaho ateguranwe isuku, tukaba twarateguye ko kugira tutazajya tugira aho duhurira n’umukiliya mu gukomeza kwirinda Coronavirus, dufite Imiti yica udukoko, twisiga mu ntoki tukanasiga umukiriya mbere yuko tumuhereza ibyo yadutumye, kandi tuba twambaye udupfukamunwa, kuburyo tuba twirinze, naho kwishyurwa batwishyura kuri telephone, ukoresheje umurongo uwariwo wose, kugira no mu ihererekanya ry’amafaranga tutabasha kwanduzanya.

Nshimiyimana Charles umwe mubatangije ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga mu karere ka Karongi

Urimubenshi Aimable umushabitsi muby’ubucuruzi ukorera mu karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura akaba n’umuyobozi mukuru wa Future Supermarket, ari nayo iri inyuma y’ubu bucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga, ikaba ifite amashami harimo resitora iteka ikanagaburira abayigana yabwiye rwandanews24 ko bahari kandi biteguye kugeza kubakiriya icyo bakeneye cyose, ariko batavuye murugo bikabafasha gushyira mu bikorwa ingamba za leta.

Ati “muri ibi bihe bidasanzwe u Rwanda rurimo ndetse n’isi yose muri rusange ndasaba abanyarwanda gukiza ubuzima bwabo baguma mu rugo, kuguma murugo biragufasha kwirinda ndetse urinde n’abawe Coronavirus, nkaba nari nsanzwe nkorana n’amahoteri atandukanye akorera muri aka karere ka Karongi, aho nabagezagaho ibyo bakeneye kugihe babishakiye, nkaba ibi bihe turimo byatumye n’agura intekerezo ndeba no ku baturage bandi bagira ibyo bakeneye mungo zabo tukabibashyikiriza batavuyeye aho bari, bamwe batangiye kubyumva kandi turimo kubagezaho ibicuruzwa bakeneye tubibashyiriye mu ngo zabo kugira dukomeze guhangana na Coronavirus.”

Urimubenshi Aimable

Turasaba ko itangazamakuru nk’umuyoboro abaturage bumva cyane ryadufasha kubimenyesha abaturarwanda, bose bakabasha kwitabira uku guhaha bakoresheje ikoranabuhanga, itangazamakuru niribasha gukangurira abaturage kuguma mu rugo, rikanabamenyesha ko hari ababasha kubagezaho ibyo bakeneye byazamura ya myumvire itarabasha kugera muri bose ngo babigire umuco, kwishyura wishyura ukoresheje Telefone yawe, ndetse nuwagira ibyo akenera yatubonera kuri 0788483326/0789900081, mu karere ka Karongi tukaba tunifuza ko ubu bucuruzi twazabukomeza na nyuma ya Coronavirus.

Turacyafite imbogamizi zo kuba abaturage batarabasha kubyumva neza, tukaba dusaba leta ko yadufasha mu bukangurambaga bakora bagashishikariza abaturage guhaha batavuye mu rugo ibyo baguze tukabibagezaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Ayabagabo Faustin avuga ko abaturage batarabasha kubyumva, ariko ko biteguye gukangurira abaturage kuguma mu rugo, bakabasha guhaha bakoresheje ikoranabuhanga kuko ribafasha kwirinda kuba bakwandura Coronavisus.

Ayabagabo Faustin  ati: “Iyi gahunda mu karere ka Karongi yatangiye nyuma yuko Coronavirus igeze mu gihugu cy’u Rwanda, nibwo abaturage basanzwe bakora ubucuruzi bagize igitekerezo cyiza cyo kugeza ku baturage ibiribwa n’ibindi bikoresho bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, kizafasha abaturage n’ubuyobozi mu kwirinda iki cyorezo, rero nubwo mu baturage bitari byumvikana cyane nk’ubuyobozi hari ingamba twamaze gufata zo kwegera abaturage, kubashishikariza iyi gahunda yo guhaha batavuye iwabo mu ngo tubinyujije mu isakazamakuru zo mu midugudu (Megaphone), ndetse no mu modoka igenda ikora Sono mobile ikangurira abaturage kubahiriza gahunda Leta yashyizeho zo guhangana na Coronavirus.”

Yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi basabwa kubyumvikanisha mu baturage bayobora, kuko bizabasha kugirira abaturage akamaro ndetse n’abakora ubucuruzi bakabasha kunguka, ndetse bizanabasha kugabanya urujya n’uruza rw’abaturage.

Kuwa 21 Werurwe 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yemeje ko gusohoka mu rugo nta mpamvu bibujijwe, usibye abajya gutanga serivisi z’ingenzi zirimo I z’ubuzima, ama Banki, gucuruza no guhaha ibiribwa, ndetse hanahagaritswe ingendo hagati y’imijyi n’uturere zitemewe, ndetse hanafungwa imipaka, usibye kuba hakwinjira cyangwa hagasohoka ibicuruzwa, abayobozi basabwa gukorera akazi mu ngo zabo, hasigaye hakora ibyibanze mu buzima bwa muntu harimo itumanaho n’imodoka z’ubutabazi, ibi bikaba byarabaye kugira ngo Leta ibashe guhangana na Coronavirus yugarije isi, dore ko kuri ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abanduye iki cyorezo basaga 70, n’abahuye nabo barenga 1200, abo banduye bakaba barimo kwitabwaho akaba ntawe urahitanwa nayo mu Rwanda.