December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamata: Bamwe mu bayobozi barashinjwa gutiza umurindi ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

YASUWE 222 

Mu Murenge wa Nyamata Akarere ka Bugesera, bamwe mu baturage barashinja bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kujenjekera abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge, bakabangamira abaturage nk’uko abaturage bo muri uyu Murenge babibwiye rwandanews24 ubwo yabasuraga.

Tumwe mu tugali dutungwa agatoki harimo imidugudu ya Murambi na Karambi yo mu kagali ka Kayumba, na Rutobotobo yo mu kagali ka Murama, mu murenge wa Nyamata, abatuye muri iyi midugudu bakomeje kuvuga ko hari insoresore zinywa ibiyobyabwenge, ku isonga urumogi rukaba ari rwo bakoresha cyane, ndetse n’abarucuruza.

Umuturage umwe wo mu kagali ka Kayumba waganiriye na rwandanews24, ariko amazina ye akaba ataributangazwe muri iyi nkuru kubera impamvu z’umutekano we, ngo aherutse gukubitwa na bamwe mu bakoresha ibiyobyabwenge kubera ko bamenye ko abatangaho amakuru, kandi ngo ubuyobozi ntacyo bubikoraho. Agira ati: “ Nk’iyo bamaze kumenya ko umuntu abatangaho amakuru baragutega bakagukubita.  Nk’ejobundi naratashye mvuye ku kazi, nsanga banteze umuntu arankubita ari byo anziza, ariko ubuyobozi bwakingiye ikibaba uwo muntu ntiyigeze afatwa ngo afungwe.”

Undi muturage na we utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, agira ati:“ Usanga barunywa kumugaragaro, na hariya mu birombe by’amabuye, ugasanga babihaze mwahura akaba yanagukubita akakugira intere.”

Abaturage bavuga ko aba bantu ubuyobozi buba bubazi, ariko ntibugire icyo bubakoraho. “Ubuyobozi buba buzi abantu banywa urumogi n’abarucuruza, ariko nta cyo bubakoraho dukeka ko babakingira ikibaba kubera babaha ruswa, nyamara iyo tubatanzeho amakuru nitwe tubigenderamo bakaduhohotera.

Mu kiganiro Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Mushenyi Innocent yagiranye na rwandanews24, yavuze ko ubuyobozi butabereyeho kurebera abanyamakosa, ari nayo mpamvu busaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku bo bazi abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge, cyane ko ngo ubuyobozi budashobora kuvuga uwabuhaye amakuru.

Agira ati: “Nubu tumaze iminsi dukora umukwabu wo gushakisha abakoresha ibiyobyabwenge, kandi barimo guhanwa nk’uko amategeko abiteganya. Icyo dusaba abaturage ni ukuduhera amakuru ku gihe, nomero zacu za telephone barazifite, kandi ntabwo twabavuga mu gihe baduhaye amakuru, turabizeza ko tutazajenjekera abakoresha ibiyobyabwenge.”

Itegeko ry’ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryasohotse mu igazete ya leta muri nzeli 2018, mu ngingo yaryo ya 263 ivuga ku gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge, cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, mu gika cya 2 havuga ko umuntu wese ukora, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ku cyaha cy’ibiyobyabwenge byoroheje, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10, hageretseho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya milliyoni 5 na milliyoni 10.

Cypridion Habimana@rwandanews24.com