December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

DRC: Abantu 38 bakuwe mu nzara z’inyeshyamba na FARDC

YASUWE 53 

Kuri iki Cyumweru  taliki 29  Werurwe 2020 Igisirikare cya Congo FARDC, cyabohoje abantu 38 bari bafashwe bugwate n’inyeshyamba za ADF, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye ahitwa Mayimoya, muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano bivugwa ko yatangiye mu masaha y’ijoro ahitwa Kisiki-Mayimoya, aho Sosiyete Sivile yo muri ibi bice ivuga ko muri iyi mirwano abari bafashwe bugwate bafatiranye itangiye bagahungira ku birindiro bya MONUSCO.

Abari barafashwe bugwate nk’uko iyi sosiyete sivile yabitangarije Actualite.cd, dukesha iyi nkuru, ni abaturage bari baherutse gushimutwa bakuwe mu bice bya Mamove na Biakato.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike kandi FARDC ibohoje abandi basore babiri, umwe utuye muri Oicha, muri Teritwari ya Beni n’undi wo muri Teritwari ya Mambasa, muri Ituri babohojwe taliki ya 18 Werurwe 2020, nabo bakaba bari bashimuswe na ADF.

Ubwo yabazwaga n’urubuga Actu-30.info, umwe muri aba basore yavuze ko bari babayeho ubuzima bubi cyane.

Uyu yagize ati: “ Nafashwe n’inyeshyamba ku cyumweru ninjoro ahagana Kukutama. Nyir’urugo aho twanyuze yari yishwe n’inyeshyamba. Bamfashe ndimo gutegura ibyo kurya. Barankubise cyane banatwikoreza byinshi mu bintu byabo.”

Icyo gihe bavuze ko ADF ifite izindi mbohe nyinshi, bavuga ko izi nyeshyamba zikoresha abantu bazishimuse nk’ingabo zizikingira igihe zigabweho ibitero na FARDC.