December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubutekamutwe -Kicukiro: Abaturage barimo gufotorwa ngo bakorerwe ibyangombwa by’inzira

YASUWE 216 

Mugitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 29 Werurwe 2020 rwandanews24 nibwo yamenye amakuru y’uko mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagali ka Niboye ku Isoko ry’ahazwi nko ku Ibagiro kwa Didi,  ko harimo gukorwa ubukangurambaga mu baturage by’umwihariko abacuruzi, bukaba bugamije kubakorera ibyangombwa by’inzira bazajya berekana igihe bakeneye kugira aho bashaka kujya bakabyereka abashinzwe umutekano ngo batambuke muri ibi bihe hakomeje gukazwa ingamba zo gukumira ikwirakwira rya coronavirus.

Mu masaha ya saa yine za mugitondo nibwo umunyamakuru wa rwandanews24 ku bufatanye na Polisi yageze aho ubu bukangurambaga bwabera ku isoko, abanza kugenzura niba ibyo yabwiwe n’abaturage ari ukuri koko. Abajyaga mu isoko, abaricururizamo ndetse n’abacururiza mu maduka akikije isoko, babwirwaga ko hari igikorwa kirimo gukorwa kiyobowe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboye, hagamijwe gutanga ibyangombwa by’inzira muri ibi bihe harimo kubahirizwa ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya covid19 iterwa na virus yo mu bwoko bwa corona.

Iki gikorwa cyakorwaga n’umusore witwa Twizerimana Jean de Dieu, avugana n’umunyamakuru wa rwandanews24 yavuze ko ari uburyo bwo gufasha abantu bashaka kugenda bagakumirwa n’uko nta cyangombwa bafite cyo kwereka abashinzwe umutekano mu muhanda n’ abacuruzi by’umwihariko abataha kure y’aho bakorera.

Yagize ati: “Turabafotora tukabakorera baji, hakajyaho nomero y’indangamuntu na tin number ku bazifite, ndetse n’ifoto y’ibicuruzwa runaka kugirango bigaragare ko uwo muntu akora ubucuruzi bw’ibiribwa ubundi akabona uko anyura ku bashinzwe umutekano ayerekanye.”

Bayisenge Françoise uzwi ku izina rya ‘Shangazi’ muri iri soko, ni umwe mu bafotowe n’uyu musore ngo akorerwe baji. Avugana na rwandanews24 yagize ati: “Barimo kudufotora ifoto ngufi, tugatanga nomero z’indangamuntu, ubundi bakadukorera baji zo kugendana kugirango tuge tubona uko tujya kurangura mu isoko rya Ziniya.”

Yakomeje avuga ko yababwiye ko buri muntu yishyura amafaranga ibihumbi 2 (2000Frws), ukayatanga ari uko ikarita bayiguhaye.

Inzego z’umutekano zari kumwe n’umunyamakuru wa rwandanews24, zakanguriye abaturage kwirinda umuntu uwo ariwe wese wakwihisha inyuma y’ibi bihe igihugu kirimo cyo kwirinda no gukumira covid19, haba ubasaba amafaranga ngo abahe serivisi iyo ariyo yose, kuko amakuru yose arebana n’ibi bihe anyura mu bitangazamakuru haba ibyandika kuri interineti, televiziyo na Radio.

Rwandanews24 yagerageje kuvugana n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, asaba umunyamakuru ko yakoresha ubutumwa bugufi ‘SMS’, umunyamakuru amwandikira amusobanurira uko ikibazo kimeze, ariko anamusaba kuba yagira icyo abwira abaturage cyangwa ubutumwa yabagenera. Madame Umutesi Solange yasubuje ubu butumwa agira ati: “Ni Niboye ahagana he ngo mbikurikirane?” hari mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita.

Habaye mu masaha ya saa munani, umunyamakuru wa rwandanews24 yongeye kwandikira uyu muyobozi amwibutsa ko yamusabye kugira ubutumwa yagenera abaturage by’umwihariko abo muri Kicukiro batangiye gutuburirwa, uyu muyobozi ntyigeze asubiza ubutumwa bugufi kuko aribwo yari yasabye umunyamakuru gukoresha ngo bavugane, kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga.

Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yatangaje ko bagiye gukurikirana iki kibazo. Yagize ati: “Abo ni abatekamutwe kuko ntabwo byemewe, tugiye gukurikirana icyo kibazo kimwe n’abandi batekamutwe bashobora kugerageza kwiba abaturage bitwaje ibi bihe Igihugu kirimo.”

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya coronavirus, leta irimo gufasha abarimo kugerwaho n’ingaruka z’ingamba zafashwe barimo abakoraga akazi kadahoraho ‘nyakabyizi’, kuko muri ibi bihe batarimo kubona uko babona imirimo yo gukora.

Kugera ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru taliki ya 29 Werurwe 2020, mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus ni 60.