December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: wa musore wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga akubitwa azira kwiba igitoki yitabye Imana

YASUWE 65 

Uyu musore witwa Niyonzima Salomon wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero wakubiswe n’abagabo  bivugwa ko yibye igitoki yitabye Imana aguye mu bitaro bikuru bya Gisenyi.

Amakuru ye  akaba yaramenyekanye neza nyuma y’amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga aho abantu basabye Polisi ko yashakisha abantu bakoze ayo mahano.aya mashusho akaba yaratangiye gucicikana ku wa kane

Tariki ya 17 Werurwe nibwo Polisi y’igihugu inyuze kuri Twitter yatangaje ko yataye muri yombi Abagabo babiri bari mu bakoze aya mahabo ivuga ko abandi bari gushakishwa nabo ngo bafatwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Bwana Nkurunziza Faustin, yemereye itangazamakuru ko uyu Niyonzima Salomon w’imyaka 27 yapfuye nyuma yo kujyanwa kwa muganga amaze gukubitwa n’aba bantu bamushinjaga kwiba igitoki.

Yagize ati “Nibyo.Twamenye amakuru muri iki gitondo ko yapfuye.Twamujyanye ku bitaro yigenza ariko yari amerewe nabi.”

Abamaze gufatwa bakekwaho gukubita nyakwigendera ni Niyonzima J.Baptiste na Bitwayiki J.Bosco. Bagenzi babo, Bipfakubaho François na Nshimiye baracyashakishwa n’inzego z’umutekano kuko bahise batoroka nyuma yo kumva ko barimo gushakishwa.