December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore uko byifashe ahakorerwa igikorwa cyo gushakisha abahuye n’abanduye coronavirus -Amafoto

YASUWE 57 

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko zifite ubushobozi buhagije bwo gupima abantu bakekwaho icyorezo cya Covid-19.

Kugeza ubu izi nzego zirimo gukurikiranira hafi abantu basaga 1 200 bagize aho bahurira na bamwe mu barwayi ba coronavirus bamaze kuboneka mu Rwanda. Imirimo yo kubakurikirana imara byibura iminsi 14 kugirango hafatwe ikindi cyemezo.

Itsinda ry’abakozi 220 bo mu nzego zinyuranye, nibo bari mu bikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize aho ahurira n’abarwayi ba coronavirus bamaze kugaraga mu Rwanda, akazi katangiye tariki 14 z’uku kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere ufite coronavirus mu mubiri we yabonekaga mu Rwanda.

Mu masaha yo ku manywa kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Werurwe 2020, RBA dukesha iyi nkuru yageze  aho iri tsinda rikorera akazi karyo.

Buri wese arahuze, bamwe barahamagara abo bashinzwe gukurikirana bitewe n’umurwayi bahuye nawe, n’uburyo bahuye.

Nicole Jabo, umwe mu rubyiruko rusoje amasomo muri kaminuza yigisha iby’ubuvuzi ya Butaro izwi nka University of Global Health Equity. Kimwe na mugenzi we Norbert Twagirayezu usoje amasomo y’ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda, avuga ko batangira aka kazi bitari byoroshye.

Nicole Jabo ati: “Byari bigoyeho gato kubera ko twahise dutangira. Byaba kuri twe byaba no kubageragezaga kuduha umurongo navuga ko uko iminsi yagiye yiyongera twagiye dufata umurongo neza. Uko imibare igenda yaguka y’abantu barwaye natwe niko twagiye twiyongera kugirango tubashe kubikurikirana neza. Ariko ku banjye ntababaye positif ariko hari abo bakuye mu rugo bagaragaje ibimenyetso babageza kwa muganga.”

Imibare ya minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu bamaze kwandura coronavirus abagera hafi kuri 90% bayanduriye

mu mahanga, ariko nanone bamwe muri bo bakaba barayisanganywe nyuma yo kwinjira mu gihugu bagahura

n’abantu batandukanye, bivuze ko hari abandi bishoboka ko banduje.

Dore uko byifashe