December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamata: Abaturage baratabaza kubera imbwa zizerera mu ngo zikabarira amatungo

YASUWE 76 

Mu Karere ka Bugesera umurenge wa Nyamata, hari imbwa zitembera ku gasozi, abaturage bakavuga ko ziteza umutekano mucye, harimo no kubarira amatungo nk’uko babibwiye rwandanews24 ubwo yabasuraga mu rwego rwo kureba niba ibivugwa n’aba baturage ari ukuri koko.

Ikibazo cy’imbwa zitembera ku gasozi ziganjemo izitagira ba nyirazo hamwe n’izifite ba nyirazo, ni ikibazo abatuye umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bavuga ko kibangamiye imibereho yabo, kuko izi mbwa ziteza umutekano mucye.

Bimwe mu byo izi mbwa zitezaho umutekano mucye, ni ukuba zirya amatungo y’abaturage yiganjemo ihene na za Dendo. Bamwe mu baturage baganiriye na rwandanews24 bavuga ko zibarembeje. Umuturage witwa Grace utuye mu kagali ka Kayumba agira ati: “Ziriya mbwa zirirwa zitembera ku gasozi, rirya amatungo bakazibona ariko zigahita zicika abaturage batazifashe ngo bazice, kuko na njye zandiriye ihene”

Undi muturage witwa Claude agira ati “Ejobundi hari umuturanyi wanjye zaririye Dendo ebyiri,  muri ziriya mbwa harimo iziba zifite ba nyirazo, nyamara ntibapfa kuriha uwo zaririye amatungo ku buryo bworoshye. Nka Njye hari ubwo mba ndagiye amatungo usanga ndi kurwana nazo zishaka kuyarya.”

Abatuye muri uyu murenge bahuriza ku kifuzo cyo gusaba ubuyobozi bw’umurenge, kureba icyo bukora bugaca izi mbwa, harimo kuzica hanyuma izifite ba nyirazo bakazikingiza utabikoze, imbwa ye ikicwa, Uwitwa Emmanuel agira ati, “Icyifuzo cyacu ni uko izifite ba nyirazo bazikingiza, niba batabikoze zikicwa, kimwe na ziriya zirirwa zizerera ku gasozi.”

Mu kiganiro na rwandanews24, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata Mushenyi Innocent,  yavuze ko ubuyobozi buhora bwiteguye guhangana n’ibibangamira abaturage, aho n’izi mbwa asaba abaturage gutanga amakuru y’aho bakunda kuzibona hagashakwa uburyo bwo kuzitega bakazica.

Agira ati: “Mu gihe cyashize twarazihize zimwe turazica, izo baduhaye amakuru y’aho ziba duhita tuzica, kuko hari uburyo bwinshi tuzicamo harimo gukoresha umuti utangwa na RAB (ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda), icyo dusaba abaturage ni uko mu bufatanye dusanzwe tugirana baduha amakuru y’aho bakunze kuzibona, n’iyo umuti uzica utaboneka twakoresha n’ubundi buryo”

Si ubwa mbere ikibazo cy’imbwa zirya amatungo kigarukwaho n’abatuye Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, kuko no mu myaka yashize bakunze kumvikana bavuga ko usanga aho batuye hatembera imbwa nyinshi, ku buryo bisaba ubuyobozi ko bwajya buba maso mu kwita kuri iki kibazo cyazo, usanga gikunze kubangamira umutekano w’abatuye uyu Murenge.

Cypridion Habimana@rwandanews24.com