December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ihumure: Ndabasaba kwihangana kuko turimo gushaka uko dufasha abatishoboye-Perezida Kagame

YASUWE 93 

Ubu ni bumwe mu butumwa Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda kumugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Werurwe 2020, ahumuriza abanyarwanda  muri ibi bihe igihugu kiri mu ngamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye kuko inzego zitandukanye zirimo gushaka uburyo bafashwa, igisigaye ngo akaba ari ukubyihuyisha.

Mu magambo ye yagize ati: Yagize ati, “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye byahungabanyije ubuzima bw’Abanyarwanda benshi, ndetse mu gihugu hose, turabasaba rero ko mwihangana, turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka, Leta izakomeza gukora ibishoboka  byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye”.

Kanda hano wumve ijambo rya Perezida wa Repubulika

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu ubwandu bwa Coronavirus bumaze kugaragara ku bantu 54 kandi ko buzakomeza kwiyongera uko abakekwaho kwandura icyo cyorezo bazakomeza gupimwa no kuvurwa.

Perezida Kagame avuga ko gufunga urujya n’uruza ku mipaka n’ingendo z’indege, ndetse no guhagarika ingendo hagati mu gihugu ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Ni inshingano zacu gutuma idakomeza gukwira hose, niyo mpamvu mpamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yashyizweho na leta, tukihanganira ingorane zose byaba bitera kugirango dutsinde iki cyorezo burundu, ntigihitane abantu benshi, tukubahiriza aya mabwiriza:  “kuguma mu rugo gusiga intera ndende hagati yawe n’abandi igihe uvuye cyangwa uri mu rugo, gukaraba intoki neza kenshi no kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye abateye ingabo mu bitugu u Rwanda mu guhangana na Coronavirus haba mu karere no ku isi, barimo Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros na Jack Ma na Fondasiyo ye, agashimira by’umwihariko akazi gakomeye kari gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima.