December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abagabo bagaragaye muri video bakubita undi mugabo anaganitse mu kirere – Video

YASUWE 61 

Kuri uyu wa kane taliki ya 26 Werurwe 2020 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter hacicikanye video igaragaza umugabo wari ufashwe amaguru n’amaboko n’abagabo 4 barimo kumukubita by’indengakamere, bakaba bamaze gutabwa muri yombi.

Amakuru rwandanews24 ikesha Polisi y’Igihugu ni uko  nyuma y’icicikana ry’iyi video, Polisi y’Igihugu yakoze akazi kayo maze ishakisha uruhindu aba bantu, mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Werurwe 2020, Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko aba bantu bakubitaga uriya mugabo bamaze gutabwa muri yombi.

Polisi iti:  “Mwaramutse Mutabaruka, Mwakoze gutanga amakuru. Turabamenyesha ko twataye muri yombi abantu 2 muri 4 bagaragaye muri aya mashusho bakubita Niyonzima Salomon, 27, ku wa 25 Werurwe, 2020, muri @RubavuDistrict , Umurenge wa Rugerero.”

Mutabaruka Angeli niwe washyize bwa mbere ku rukuta rwe rwa Twitter iyi video igaragaza uko uyu mugabo witwa Niyonzima Salomon yakubitwaga.

Ubu nibwo butumwa Mutabaruka yari yanditse: Aba bari gukubita uyu muntu baravuga ikinyarwanda bivuze ko ari mu Rwanda nkaba numva bakwiriye gushakishwa uruhindu bagahanwa @RIB_Rw @Rwandapolice @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @TV1Rwanda @IngabireIm @KARANGWASewase

Kanda hano urebe video: https://twitter.com/i/status/1243211345149014023