December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ese abanduye n’abacyekwaho Coronavirus hano mu Rwanda babayeho bate? aho bari bitabwaho.

YASUWE 71 

Mu Rwanda hashize iminsi 13 umuntu wambere agaragayeho icyorezo cya Coronavirus.

Kuwa 14 Werurwe nibwo Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Coronavirus, akaba yari Umugabo w’umuhinde wari warageze mu Rwanda yasuzumwa ntagaragaze ibimenyetso nyuma akaza kwijyana ku inzego zishinzwe ubuzima.

Ntabwo ari uyu wenjyine kuko nyuma hagiye hakomeza kugaragara abandi bantu banduye icyi cyorezo dore ko kugeza uyu munsi bamaze kuba 50.

Minisiteri y’ubuzima yakomeje kugenda itangaza ko abanduye barimo kwitabwaho kandi bameze neza.

Mu ikiganiro Kuri Televiziyo y’uRwanda Minisitiri w’ubuzima ni Bwana Dr.Ngamije Daniel, yasobanuye uburyo aba barwayi babayeho ndetse n’uko bitabwaho.

Yagize ati”  Dufite ahantu hageze kuri 6 twakiriramo abo bantu. Aho tubavurira ni 2, ahashyirwa abari kwitabwaho ngo tubasuzume tumenye niba baranduye ni ahantu 4 hose hatandukanye. Ni inzu iba ifite ibyumba byinshi, byiza binini harimo na Televisiyo muri buri cyumba cya buri muntu, harimo n’ubwiherero,igitanda kinini cya dubure, gigite ibyangombwa byose, kuburyo uwo muntu mubyukuri aba yisanzuye. Akagaburirwa mu igitondo, saa sita na nimugoroba. Ubundi tukamusuzuma, tukamubwira gutegereza igisubizo cye, niba agaragayeho ubwandu tukamujyana aho twitira kubantu bafite ubwandu. Niba kandi igisubizo cye kigaragaje ko nta bwandu afite dufite iminsi 14 tumukurikirana bya hafi. Kubera yuko uko iyi ndwara iteye, nuko umuntu ashobora kugira igisubizo kigaragaza ko atarwaye mu minsi ya mbere, ariko nyuma y’iminsi 3, 4 wasubiramo ugasanga umuntu aranduye.”

Umunyamakuru yamubajije ati” abantu bashobora gutinya bakavuga bati, aho hantu hateye ubwoba uko hashushanyije, harimo ama televiziyo  bakavuga ati birahenze kumufuka ntabwo bizavamo?

Dr. Ngamije Daniel ati” Ntacyo yishyura ntabwo yishyura gucumbika, ntabwo yishyura amafunguro afata byose leta niyo ibyishyura.”

Umunyamakuru” Ese nkumubyeyi ufite umwana bigenda ute”

Dr.Ngamije Daniel Umubyeyi ufite umwana nawe agira icyumba ndetse akagira naho ashyira umwana we, niba ari umwana mutoya birumvikana baba bari kumwe, niba ari umwana mukuru, haba hari icyumba kuruhande aba afite”

Yanditswe na Theophile Bravery