December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro cyongereye igihe ku basora

YASUWE 93 

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA mu itangazo cyashyize hanze cyagarutse kukuba cyongerereye igihe abasora, n’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kumenyekanisha no kwishyura imisoro mu gihe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya Corona.

  1. Abasora banini bongerewe igihe cy’iminsi 15 kuva tariki ya 01/04/2020 kugeza tariki 15/04/2020 kugira ngo bamenyekanishe banishyure umusoro ku nyungu za 2019.
  2. Abasora banini kandi barasabwa kumenyesha Rwanda Revenue Authority, bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 27/03/2020, amazina y’umukozi ushinzwe kumenyekanisha imisoro kugira ngo yoroherezwe kubona uruhushya rw’inzira . Ayo mazina bayohereza kuri email ikurikira drocella.mukashyaka@rra.gov.rwya Mukashyaka Drocelle.
  3. Abasora bato n’abaciriritse bongerewe igihe cy’ukwezi kumwe, kugeza ku wa 30/04/2020 kugira ngo babe barangije kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2019.
Twirinde covid19 iterwa na coronavirus

Rwanda Revenue Authority iboneyeho umwanya wo kwibutsa abasora bose ko bakwifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura umusoro, aho bakeneye ubufasha bakifashisha telefone na email icyo kigo cyabatangarije.

Rwanda Revenue Authority irashishikariza abasora bose kumenyekanisha no kwishyura umusoro badategereje icyo gihe cy’inyongera cyatanzwe, nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Bizimana Ruganintwari Pascal, ribivuga.