December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Minisitiri w’ingabo yapfiriye muri hoteli yari acumbitsemo.

YASUWE 64 

Jenerali Jamal Omar (hagati), umwe mu bari bagize akanama ka gisirikare k’inzibacyuho muri Sudani

Minisitiri w’ingabo muri Sudani y’Amajyepfo, Michael Makuei, yatangaje ko minisitiri w’ingabo muri Sudani, Lt Gen Jamal Al-Din Omar yapfiriye i Juba. Kuri uyu wa gatatu, Bwana Makuei nibwo yemeje ibyabaye avuga ko biteye agahinda ariko akavuga ko ibiro bya perezida vuba aha bizatanga itangazo ku mugaragaro.

 

Bivugwa ko Gen Jamal yari amaze icyumweru kirenga mu gihugu cy’abaturanyi cya Sudani y’Amajyepfo yitabira nkana ibiganiro by’amahoro bya Sudani byahujwe na Perezida Kiir, hamwe n’imwe mu mitwe y’inyeshyamba ya Khartoum ishaka kuza mu ruhando rwa guverinoma y’inzibacyuho iyobowe na Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok.

 

Yari umwe mu bagize akanama kigenga kafashe ubutegetsi mu masezerano y’amezi 39 yo kugabana ubutegetsi hagati y’imitwe ya gisilikare n’abasivili nyuma y’ihirikwa ry’uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir muri 2019.

Minisitiri yapfiriye muri hoteri ya Pyramid Continental, aho yari acumbitse. bikaba bivugwa ko yaba yazize umutima.

Amakuru dukesha thenational avuga ko Mohammed Al Taishi, umuvugizi w’intumwa ya guverinoma ya Sudani mu biganiro n’inyeshyamba, yavuze ko imishyikirano izahagarikwa icyumweru guhera ku wa gatatu kubera urupfu rwa Omar.