December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Diamond Platnumz yashyizeho agahigo katarakorwa n’undi muhanzi muri Afurika

YASUWE 73 

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Naseeb Abdul wamenyekanye nka Diamond Platnumz ndetse akaba n’umuyobozi w’ikigo WCB yaciye agahigo katarakorwa nundi muhanzi w’umunyafurika kurubuga rwa Youtube.

Kugeza kuri ubu afite abamukurikira kurubuga rwa Youtube bagera kuri miliyoni 3,2 (subscribers) akaba yaragiye kuri uru rubuga mu kwezi kwa 6 tariki ya 12 hari mu mwaka 2011 akaba ariho anyuza ibihangano bye ndetse n’ibindi byose aba yakoze harimo n’ibitaramo.

Kuri uru rububuga indirimbo ye yarebwe kurusha izindi ni indirimbo yitwa Yope Remix yasubiranye mo n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Repuburika iharanira demukarasi ya Congo witwa Innos ikaba yararebwe inshuro miliyoni 74 hagakurikiraho indirimbo yitwa Nana yakoranye n’umuhanzi witwa Mr Flavour ukomoka mu gihugu cya Nigeriya   indirimbo ya gatatu yarebwe cyane ikaba yitwa Inama yakoranye n’muhanzi ukomoka muri RDC Congo witwa Fally Ipupa

Kuri ubu hakaba hari abibaza impamvu Diamond amaze kugira abantu bamaze kureba ibikorwa bye bagera kuri miliyoni 900 (Views)s bagereranya n’umuhanzi Davido ufite indirimbo  yarebwe n’abantu benshi cyane yitwa Fall ikaba yararebwe n’abantu bagera kuri miliyoni 161 ikaba ikurikiwe niyitwa If yarebwe na miliyoni 102 ndetse na Wizkid ufite indirimbo yitwa Come Closer yafatanyije na Drake yo yarebwe na miliyoni 89.

Ibyo rero bikaba bibatandukanya bitewe nuko Diamond afite abantu benshi barebye ibikorwa bye muri rusange bitandukanye n’aba bahanzi bandi bo indirimbo imwe cyangwa 2 arizo zarebwe n’abantu benshi ibyo rero bikaba biterwa n’ibikorwa buri umwe afite kuri konte ye ya Youtube  ndetse n’uburyo ibintu byawe bikunzwe mo.

Ubu rero uko ibintu bimeze kuri ubu Diamond akaba ayoboye abandi bahanzi bo ku mugabane w’Afurika mu kugira umubare munini w’abantu barebye ibikorwa byose byo kuri Youtube kuri Konte ye.

Kuko ubu Diamond afite abantu barebye ibikorwa bye bangana 903,908,807 miliyoni  (views) ndetse n’abamukurikira bagera kuri miliyoni 3,29  ( Subsribers) akaba akurikirwa na Die Antwoord umuhanzi ukomoka muri Afurika y’epfo nawe ufite abarebye ibikorwa bye bagera kuri  893,236,573  hagakurikiraho P Square barebwe inshuro 791,497,698 hakaza Davido nawe ibikorwa bye byarebwe inshuro 544143,482.