December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rayon Sports igiye gusinyana amasezerano na Airtel-Tigo

YASUWE 74 

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports n’ikigo cy’Itumanaho mu Rwanda cya Airtel-Tigo bigiye gusinyana amasezerano y’imyaka itanu y’imikoranire ashingiye ku kuba iyi kipe izajya yamamaza iki kigo ikazahabwa miliyoni 240 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Rayon sports izajya yambara ikirango cya Airtel-Tigo ku kaboko k’iburyo ku myambaro y’iyi kipe yaba iyo mu marushanwa atandukanye n’iyo mu myitozo, aya masezerano akaba azamara imyaka itanu.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, kuri uyu wa Mbere Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko impande zombi zamaze kumvikana kuri aya masezerano igisigaye akaba ari ukuyashyiraho umukono mu ntangiriro z’iki cyumweru ku buryo bari no kuzatumira itangazamakuru bakaryereka ibikubiyemo ku mugaragaro ariko ntibyakunda kubera icyorezo cya Coronavirus cyatumye abantu bahagarika guhurira hamwe.

Umuyobozi wa Rayon Sports yagize ati “ Urebye hajemo ikibazo cy’iki cyorezo twari kuba twayasinye tukanatumira itangazamakuru rikaza tukaryereka ibikubiye muri aya masezerano, ariko ntabwo byakunze ndayasinyira mu biro nyoherereze abafatanyabikorwa na bo basinye ubwo turaza gutanga itangazo nyuma uko bihagaze.”

Twirinde covid19 iterwa na coronavirus

N’ubwo itangazo rikubiyemo aya masezerano ritari ryajya hanze hari amakuru avuga ko iki kigo cy’itumanaho kizajya kishyura Rayon Sports miliyoni 48 ku mwaka mugihe cy’imyaka itanu.

Rayon Sports na Airtel-Tigo bisanzwe byari bifitanye imikoranire myiza nk’aho abakunzi bayo bagura pake zo guhamagara na murandasi bakoresheje umuyoboro w’iki kigo maze igice cy’amafaranga batanze akinjira muri Rayon Sports.

Iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda kandi imaze iminsi itari mu bihe byiza n’umuterankunga wayo mukuru ‘Skol’ aho yifuza ko uru ruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwongera amafaranga rwayihaga ariko bakaba batemeranya ku ngano y’amafaranga Rayon Sports ishaka ibiganiro bikaba byari bikomeje.