December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Birakekwa ko umurambo watoraguwe mu mugezi wa Rusizi ari uw’ Umusirikare

YASUWE 227 

Abarobyi bari ku musozi wa Nyamitanga uherereye muri Komini ya Buganda mu Ntara ya Cibitoki kuri uyu wa 21 Werurwe 2020 babonye umurambo w’uwambaye imyambaro y’igisirikare y’u Burundi bikekwa ko ari umusirikare wishwe akajugunywa ku nkengero z’umugezi wa Rusizi.

SOS Medias dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwayihaye amakuru yagize ati: “Umurambo wari wambaye impuzankano ya gisirikare wari wuzuye amaraso. Twamenyesheje abasirikare, baza bihuse, bawukuraho.”

Amakuru iki kinyamakuru cyakuye mu baturage ngo ni uko abasirikare babakumiriye kuhagera, bakaba bakeka ko batashakaga ko bamenya uwo ari we.

Umuyobozi wa Batayo y’122 ishinzwe kurinda umutekano w’aka gace yabwiye iki kinyamakuru ati: ” Ntabwo namumenye (uwapfuye),  ariko niba ari umusirikare, ibiro by’ubushinjacyaha bwa gisirikare burakora iperereza.”

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi hamaze igihe hagaragara imirambo y’abantu bikekwa ko baba bishwe bakajugunywa mu mazi. Mu mezi abiri ashize, imirambo itandatu ni yo imaze kuhagaragara, ikibazo gikomeje kwibazwa n’abaturage ni uko hadakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ababyihishe inyuma.

Umugezi wa Rusizi wagaragayeho imirambo myinshi

Iyi mirambo kandi yagaragaye nyuma yari imaze igihe iboneka kenshi mu nkengero z’uyu mugezi mu mwaka ushize (2019), yiganjemo iy’abasirikare b’u Burundi na none muri Komini ya Buganda.

Mu mpera za Nzeri 2019, hafi y’umusozi wa Nyamitanga hagaragaye imirambo y’abasirikare b’Abarundi bane, byaketswe ko barohamye bagiye guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi bwabo iri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Mu Kuboza 2019 nabwo muri Buganda habonetse indi mirambo itatu y’abantu batamenyekanye, abaturage bategekwa kuyishyingura mu gihe iperereza ryari rigikorwa.

Komini ya Buganda iri mu Burengerazuba bw’u Burundi, hafi ya RDC. Impamvu y’imfu z’aba bantu zikekwa mu buryo bubiri; kwicwa n’imtwe yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi bw’u Burundi cyangwa se ihohoterwa rikunze kuvugwa muri iki gihugu.

Mu Burundi humvikanye amakuru y’abaturage bahunga igihugu barimo n’impunzi zavuye muri Tanzania, bakajya muri RDC aho bizeye umutekano wabo. Ibitangazamakuru kandi byavuze ko hari bamwe mu bari mu gisirikare cy’iki gihugu bagiye batorokera muri RDC, bahunga ibibakorerwa birimo gukandamizwa.

Ibi byose byaravuzwe ariko biragoye kumenya ukuri ku bica aba baturage n’abasirikare mu gihe iperereza rikorwa ritakugaragaza, nyuma yo gutwara imirambo no kuyishyingura.